Karongi: Batewe inkeke no kuvoma amazi y’umugezi wa Musogoro 
Imibereho

Karongi: Batewe inkeke no kuvoma amazi y’umugezi wa Musogoro 

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 27, 2025

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Gasharu mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, batewe inkenke no kutagira amazi meza bikaba bituma bakoresha amazi y’umugezi wa Musogoro yanduye ashyira ubuzima bwabo n’imiryango yabo mu kaga.

Aba baturage bagaragaje ko kugira ngo babone uko bateka amafunguro yabo, kwinika imyumbati no kunywa ngo bashire imyota, bibasaba kujya kuvoma amazi y’umugezi wa Musogoro utembamo amazi mabi aturuka mu migezi itandukanye irimo na Ndaba.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Ivomero cyacu twavomagaho nta mazi akiza ntituzi impamvu hashize nk’imyaka 5 tutavoma amazi meza. Ubu tuvoma umugezi wa Musogoro, na wo usigaye uzana amazi mabi cyane.”

Yakomeje agira ati: “Robine zirahari, yewe nanjye nyifite mu nzu, ariko tumaze nk’Amezi abiri. Igice kimwe cy’Umudugudu wa Gasharu kirayabona, ikindi ari cyo twe ntituyabone. Turasaba WASAC ko yaduha amazi kuko niba ikigega cyacu n’amatiyo byaragize ikibazo nk’uko tubyumva bakabaye babikora tukareka kuvoma no gukoresha amazi asa kuriya. Duhangayikishijwe n’ubuzima bwacu n’ubw’abana bacu.”

Undi muturage wo muri uyu Mudugudu, yagize ati: “Ikibazo cyo kuba tudafite amazi mabi ubuyobozi burabizi kuko tubivuga kenshi. Bamwe amavomo mu ngo zacu ariko nta mazi aza kuko ubu hashize hagati y’amezi abiri n’atatu nta mazi ahari, ivomo rusange twari dufite na ryo rimaze hafi imyaka myinshi ridakora. Ubwo rero byose bituma tuvoma umugezi wa Musogoro.”

Uwo mubyeyi avuga ko bigeze gusurwa n’umwe mu bayobozi b’Umurenge (SEDO) bakamwereka icyo kibazo akababwira ko azabavugira bakabona amazi ariko ngo birangirira aho.

Ati: “Hano higeze kuza ‘SEDO’, tumubwira icyo kibazo cy’amazi tuvoma yewe tuzana n’amazi tuvoma tumwereka uko asa na we atubwira ko aragikurikirana, kugeza ubu ntabwo yongeye kugaruka, nyuma twumva ko yavuyeho ariko iteka turakivuga.”

Yakomeje agira ati: “Dukora uko dushoboye, tugateka amazi ya Musogoro akaba ariyo tunywa ndetse tukanayatekesha ariko impungenge z’ubuzima bwacu n’ubw’abana bacu ni nyinshi. Badufashe baduhe amazi kuko uriya mugezi tuvoma ntabwo wizewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kibazo cy’uko bakoresha ayo mazi mabi atari akizi ariko ko kugeza ubu hari kubakwa uruhanda rw’amazi rwitezweho kuba igisubizo cyabo mu gihe ruzaba rurangiye.

Yagize ati: “Icyo kuvoma ayo mazi mabi ntabwo nari nkizi ariko hari kubakwa uruganda rw’amazi, kandi ruri kubakwa iruhande rwabo nirumara kuzura bose bazaba bafite amazi meza. Ni uruganda ruzaha amazi abaturage bose bo muri Rubengera na Bwishyura; ni uruganda runini ku buryo abaturage bose badafite amazi bazayabona kandi ruzarangira mu mpera z’uyu mwaka.”

Fidele Niyishimwa, Umukozi w’Ishami rya Wasac mu Karere ka Karongi, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kibazo ntacyo yari azi gusa agaragaza ko agiye gusura abo baturage akareba ikibazo bafite bakabafasha kubona amazi meza.

Yagize ati: “Icyo twari tuzi ni uko abo baturage bafite amazi kuko hafi aho hari amashuri ndetse n’urusengero gusa natwe hari igihe tugira ibibazo by’imiyoboro y’amazi. Ubwo ngiye kujya kubasura turebere ikibazo bafite hanyuma tubafashe.”

Meya Niyishima yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu mu Karere ka Karongi, bageze kuri 96% by’ingo zifite amazi meza.

Amazi bakoresha mu ngo zabo ni ayo bavoma mu mugezi wa Musogoro
Amavomo bakoreshaga bakabona amazi meza yarapfuye, aherukamo amazi mu myaka itanu ishize

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA