Karongi: Biraye mu rugo rw’uwo bakekaho amarozi baramwica bakomeretsa n’abe
Amakuru

Karongi: Biraye mu rugo rw’uwo bakekaho amarozi baramwica bakomeretsa n’abe

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

December 21, 2025

Habimana Mvuyekure bahimba Matunguru w’imyaka 30, Uwiringiyimana Esther w’imyaka 26 na Muhayimana Samuel w’imyaka 18 bafungiye kuri Sitasito y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho kwirara mu rugo rwa Ndiramiye Vianney w’imyaka 55 bakamwica bamutemaguye bamushinja kubicira Mushimiye Ndimubanzi w’imyaka 25 amuroze.

Abo basore uko ari batatu, bivugwa ko uretse uwo mugabo bashinja amarozi banakomerekeje bikomeye abandi bantu basanze muri urwo rugo ruherereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Twumba mu Karere ka Karongi.

Umukuru w’Umudugudu wa Karambo Nteziryimana Evariste, yatangarije Imvaho Nshya ko intandaro y’uru rugomo ari ugukekana amarozi, aho abaturanyi ba nyakwigendera Ndiramiye Vianney basanzwe bavuga ko abarogera abantu bagapfa.

Intandaro nyirizina yabaye urupfu rwa Mushimiye Ndimubanzi wo mu Mudugudu wa Nyaruyaga, Akagari ka Gitabura wapfuye urupfu rw’amayobera, asize umugore n’umwana.

Mudugudu Nteziryimana Evariste avuga ko uyu Mushimiye Ndimubanzi yafashwe avuga ko yumva aribwa n’umutwe cyane, ajyanwa ku Bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi, ariko agahita yoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ari na ho yasanganywe kanseri yo mu bwonko.

Yagaruwe mu Bitaro bya Mugonero ari na ho yaguye, ariko mbere yo gupfa avuga amagambo menshi atumvikana arimo no kuba we yaravugaga ko atazize kanseri ahubwo yarozwe na Ndiramiye Vianney.  

Byakubitiyeho kuba abaturage basanzwe bamushinja kubarogera, banavuga ko hari umukecuru w’ umuturanyi wabo wigeze kurwara akaremba, bakamujyana kwa muganga ariko abo mu muryango we bavuga ko ari Ndiramiye umuroze,  bamubwira ko natamurogora bamwica.

Icyo gihe Ndiramiye bivugwa ko ari we wamuhaye umuti arakira nk’uko byashimangiwe na Mudugudu Nteziryimana wagize ati: “Ntituzi niba yarakijijwe n’imiti ya muganga cyangwa iya nyakwigendera, ariko ba nyiri uyu wundi, bavuze ko apfuye amuvuga, bishyiramo ko ari we umwishe.”

Akomeza avuga ko akivuga ko azize Ndiramiye Vianney abari bamurwaje bahamagaye imiryango yabo n’iyo kwa sebukwe w’uwari upfuye, bayimenyesha ibyo yavuze, bakibyumva bafata intwaro gakondo bajya kwihorera.

Mudugudu yakomeje agira ati: “Mukuru we witwa Habimana Mvuyekure, murumuna we witwa Muhayimana Samuelm n’undi witwa Mushimiyimana Emmanuel bafatshe ishoka, imipanga n’ibihiri, nyina Nyiranzacahinyeretse Peruth afata isuka n’inkoni, biyunga n’abandi batatu bo kwa nyirabukwe wa Mushimiye Ndimubanzi, bajyayo bahasanga  Ndiramiye Vianney, umugore we Musabyimana Adèle, umukobwa wabo Nyirarukundo Marthe w’imyaka 29, n’umwuzukuru wabo. Ndiramiye ababonye n’intwaro nyinshi gakondo yirukiye mu nzu arakinga.”

Bamwe bahagaze ku ku marembo ngo hatagira ubacika, umwe yurira inzu ngo asenye amategura amanukiremo, abona byatinda, batangira guca inzugi. Baciye urwinjira mu nzu, n’urwo mu cyumba yari arimo, uwari ufite ishoka ahita ayimwasa mu mutwe, abandi bamutemaguza imihoro.

Umugore we yagize ngo ariruka umukecuru wazanye isuka na we ayimwasa mu mutwe, yikubita hasi bomucocaguza inkoni ariko ntiyapfa, umukobwa wabo na we abo bicanyi bamubise umuhoro yikubita hasi batangira kumubyinagiraho.

Abasigaye ku irembo basigaye bacunga abaje gutabara, uje bamutera amabuye agasubirayo.

Abaturage babonye hari bupfe benshi, bahamagara Inzego z’umutekano, zije abicaga uko ari 7 bariruka, babiri bafatirwa ku Mugonero mu Murenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, uwitwa Habimana Mvuyekure wari uyobonye icyo gitero afatirwa mu Murenge wa Mutuntu yerekeza mu Karere ka Nyamagabe, abandi bane barabacika, baracyashakishwa.

Ndiramiye Vianney yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gatare apfa akihagera, imbangukiragurabara ijyana umurambo mu Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma rya muganga, inajyana uwo mukobwa we kumuvuza.

Umugore wa Ndiramiye Vianney we yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Gakuta muri uyu murenge, bose bari kwitabwaho n’abaganga.

John Munyurangabo uri mu batabaye mbere bakamutera ibuye mu mutwe bakamukomeretsa, yavuze ko ibi batatekerezaga ko hari uwabitinyuka mu gihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko.

Ati: “Ibi ni amahano ndengakamere. Gushinja umuntu amarozi, mukikora mu gihugu nk’iki mugatera urugo rw’umuntu mukamwica abandi bo mu muryango we mukabakomeretsa na bo mushaka kubica? Bafatwe bahanwe rwose birakabije.”

Abaturage basigaranye igihunga n’ubwoba ku bakekwaho ubwicanyi batarafatwa, bagahamya ko bashobora kugirira nabi n’abandi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuhoza Pascasie, asanga ibyabaye ari amahano atakwihanganirwa n’ubuyobozi.

Ati: Batatu bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba abandi baracyashakishwa. Ibyo bakoze ni amahano atakwihanganirwa kuko umutekano w’umuturage ari ntavogerwa. Bagomba kubihanirwa bikomeye kuko gutera urugo rw’umuntu ukamwica, abandi ukabakomeretsa uvuga ngo ni umurozi ni amahano.”

Yasabye abaturage gukunda ubuzima no gukunda abandi, abafite ikibazo bakegera Ubuyobozi bukabafasha kugikemura, byakwanga bakagana inkiko aho gushaka kwihanira no kwamburana ubuzima.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA