Karongi: Bishimiye imenwa ry’inzoga zabasenyeraga imiryango

Karongi: Bishimiye imenwa ry’inzoga zabasenyeraga imiryango

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 14, 2026

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, baravuga ko bishimiye ubuyobozi bwmennye inzoga zitujuje ubuziranenge zabasenyeraga imiryango kubera ko abazinywa batezaga umutekano muke n’ubukene bukabije zayitezagamo, bagasaba ko bitagarukira ku kuzimena no guca amade abazenga n’abazicuruza gusa, bajya banafatwa bagahanwa.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuze ko ibyo zengwamo, uko zengwa, ibyo zibikwamo n’umwanda ziba zifite,uretse gutera indwara zinyuranye abazinywa, zirimo za diyabete kubera isukari nyinshi itanapimye bashyiramo, abazinyoye barangwa no kwanduranya mu miryango,bakayibuza amahoro,aho usangamo urugomo rugera ku gukubita no gukomeretsa.

Nyiramana Julienne ati: “Umugabo wanjye arazinywa ariko nta mahoro na make aduha mu rugo iyo yazisinze.Aturazaho intugunda tukarara tudasinziriye, bigatuma abana bakerererwa ku mashuri kuko baba baraye bicaye, adukubita atubuza amahwemo. 

Kuba bari kuzimena rwose twabyishimiye cyane kuko n’amafaranga yagatunze urugo azigendaho ubwayo araduhangayikisha cyane.’’

Kwibuka Jean na we ufite umugore we yazinywaga akaza kuzireka, avuga ko ari umuhamya w’ingaruka mbi zazo, kuko yamuhaga amafaranga yo guhaha aho kuyahahisha akayajyana mu tubari kuyanywera, agataha amajoro,abana baburaye, amahoro akabura.

Ati: “Icyambabazaga cyane kurushaho,ni uko iyo namwimaga amafaranga yo guhaha nkabyihahira nabizanaga akabyanga ngo byanze bikunze arashaka amafaranga abihahahe.

Ibyo nahashye aho kubiteka akabimenagura, namuha amafaranga ntabihahe akayajyana muri ibyo biyoga yanywaga agahinduka nk’umurwayi wo mu mutwe. Nanjye uku kuzimena byanshimishije bitavugwa.’’

Basaba ko bitagarukira ku kuzimena no guca amande abazenga n’abazicuruza gusa, bajya banahanwa by’intangarugero, cyane cyane ko hari n’aho usanga n’abana bato basiba amashuri cyangwa bakayata bakajya kuzinywa zikabararura, bagahinduka abajura batagira icyo batinya. 

Yashimangiye ko bidahagurukiwe byazateza izindi ngaruka nyinshi.

Gashema Eric w’imyaka 20 uvuga ko nta faranga yatungaga kubera zo yabwiye Imvaho Nshya ati’’ Nkorera amafaranga ariko kubera ko wagira ngo bazishyiramo rukuruzi itubuza kuzireka, nkayanywera yose ngataha amara masa, nanduranya ngo iwacu bangaburire. 

Zitamenwe cyangwa ngo zihagurukirwe n’uburyo urubyiruko rwinshi mu cyaro ruzishoramo kubera guhenduka, nta cyizere cy’ejo hazaza cyaba gihari.’’

Muri uwo Murenge wa Rubengera hamenwe  litiro 1210 zengwaga n’bantu 6, bakanazicuruza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Ayabagabo Faustin, yavuze ko kumena izo nzoga byakozwe  nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage bavugaga ko bazirambiwe kubera ingaruka mbi zazo.

Ati’’ Abazenga n’abazicuruza,kubera inyungu ihanitse bakuramo batitaye ku buzima bw’abo baziha, bumva batabireka. Ariko abaturage ubwabo ni bo baduha amakuru y’ akaga zibateza, byatumye hafatwa umwanzuro wo kuzimena.’’

Arakomeza ati’’ Abamaze kuzisinda bakora ibikorwa bibangamira umutekano w’abaturage birimo ubujura bunyuranye,gutega abaturage bakabamburira mu mayira, urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa, imfu zidasobanutse, n’ibindi bituma zitacyihanganirwa.’’

Avuga ko nk’uko abaturage babisaba, bitazakomeza kugarukira ku kuzimena no guca amande abazenga n’abazinywa gusa, ko no kubafata bakabihanirwa bizabaho.

Ati’’ Abafashwe baciwe amande,inzoga zabo ziramenwa,ariko no kubahana bigomba kubaho kugira ngo babicikeho,kuko abafatiwe hamwe bimukira ahandi bakanahindura umuvuno, bigatuma zidacika burundu.’’

Yashimiye abaturage babaha amakuru yazo, abasaba gukomeza, asaba abazenga kubihagarika,bakegera ubuyobozi bukabereka uburyo bazenga neza ntibashyiremo ibyangiza ubuzima bw’abazinywa bigera no ku batazinywa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA