Karongi: Inkangu yafunze umuhanda Birambo-Rugabano-Rukopfu-Rubengera
Amakuru

Karongi: Inkangu yafunze umuhanda Birambo-Rugabano-Rukopfu-Rubengera

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 25, 2026

Ubuhahirane bw’abaturage b’Imirenge ya Rugabano, Gashari na Rubengera mu Karere ka Karongi, bakoreshaga umuhanga Birambo- Rugabano-Rukopfu-Rubengera, bari mu gihirahiro nyuma y’aho imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira uwa 23 Werurwe, 2026 iteje inkangu 2 zikawufunga, ukaba utari Nyabagendwa.

Abaturage bawukoreshaga baganiriye na Imvaho Nshya tariki ya 24 Werurwe, 2026, bavuze ko iyangirika ryawo ryabateye igihombo kinini cyane kuko uretse umuganda bakoze ngo babone nibura akayira k’abanyamaguru, nta kinyabiziga gishobora kuhanyura kijyana icyayi ku ruganda rw’icyayi rwa Rugabano.

Kugera ku kigo nderabuzima cya Rugabano hari abo bigoye cyane, kugera Rubengera bigasaba guca inzira ya kure. Kanziga Immaculée yagize ati: “Umusozi watengukiyemo urawufunga. Biradutera igihombo kinini cyane kuko nk’ubu nta modoka iri kugeza icyayi ku ruganda. Birasaba kukikorera ku mutwe kandi nticyagenda cyose ngo bikunde. Hari abadashobora kujya kwivuza, kugeza imyaka n’amatungo ku masoko kereka bagenze n’amaguru na bwo barinze kuzenguruka. Dukeneye gutabarwa byihuse.”

Makuza Eugène we yagize ati: “Twagerageje gukora umuganda ariko kuko n’ubundi aho tuvuye hagwamo ibindi bitaka kubera imisozi iridukiramo, nta kinyabiziga cyahanyura, n’abanyamaguru barahanyurana ubwoba. Hakenewe imashini ibikuramo na ho twe abaturage ntibyashoboka kandi uyu muhanda ucamo abantu benshi cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano Kuzabaganwa Vedaste, na we avuga ko imisozi 2 yawuridukiyemo yahagaritse urujya n’uruza rw’abaturage, cyane cyane abakoresha ibinyabiziga, hakaba n’impungenge zigaragazwa n’abahinzi b’icyayi n’uruganda rwacyo rwa Rugabano, kubera igihombo gishobora guturuka ku cyayi gishobora gupfa kubera kutagera mu ruganda.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane. Turakora tugasibura inzira imvura yakongera kugwa hakamanukiramo ibindi bikongera bikawufunga n’ubundi tukamera nk’abavunikiye ubusa.” Avuga ko ikibateye impungenge kurushaho ari uko bigoye abaturage b’Utugari twa Kabugu na Mukimba kugera ku kigo nderabuzima cya Rugabano, kiri hagati mu Murenge.

Abandi avuga bahangayitse ni abo mu duce twa Gisiza na Tyazo badashobora kurema isoko rya Rubengera, bisaba guca iya kure. Ati: “Ni inkangu 2 zafunze umuhanda wose. Imwe yawufungiye mu Mudugudu wa Rubona, indi iwufungira mu wa Rugabano, yombi yo mu Kagari ka Gisiza, Umurenge wacu wa Rugabano. Imisozi 2 yamanukiye rimwe umunsi 1, ku masaha atandukanye, irawufunga.

Uwo muyobozi avuga ko bari b gushaka ibisubizo uyu muyobozi avuga bari gushaka, ni uko, nyuma yo kubimenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bwiyambaje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubwikorezi (RTDA) na Kampani ya Horizon ngo haboneke imashini ibafasha kubikuramo no kuhatunganya ngo iyo misozi ntikomeze kuwuridukiramo.

Ati: “N’uruganda rwatwemereye imodoka zadufasha, cyane cyane ko na rwo ruri kuhahombera bikomeye. Igihe imashini yabonekera, hamwe n’umuganda w’abaturage n’izo modoka z’uruganda twizera ko wakorwa mu minsi mike ukongera kuba nyabagendwa.”

Yasabye abaturage kwitwararika kunyura nk’aho hatengutse uko babonye kuko bishobora kugira uwo bigwaho atabibonye, akaba yahasiga ubuzima. Anaboneraho kubasaba gucunga neza inzu zabo kuko hari iziri kwangizwa n’iyi mvura bamwe bigasaba ko bacumbikirwa n’abandi. Ubonye aho atuye hamuteza ibibazo akahava hakiri kare.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA