Karongi: Inkuba yishe inka 4 n’intama 3
Imibereho

Karongi: Inkuba yishe inka 4 n’intama 3

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 9, 2026

Mu mvura nyinshi yagwaga  irimo umuyaga mwinshi, inkuba yishe  inka 3 n’intama 3 z’umukecuru  Mukarwego Alphonsine w’imyaka 70 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nzabuhara, Akagari ka Kirambo,Umurenge wa  Gitesi ,Akarere ka Karongi, inakubita indi nka y’undi mukecuru  Mukakayijuka Languide  w’imyaka 67,wo mu Mudugudu wa Muciro, Akagari ka Gisiza,umurenge wa Rugabano muri ako karere.

Abo bakecuru bombi, baravuga ko ibi byago bibasize iheruheru, nta n’ubwishingizi bw’amatungo bari bafite, bagasaba Akarere kubashumbusha, cyane cyane ko nk’uyu Mukarwego Alphonsine, inka 2 muri 3 zahakaga, zose uko ari 3 nta n’imwe y’agaciro kari munsi ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Mukakayijuka Languide warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na we akavuga ko iyi nka yishwe n’inkuba ikomoka ku ya Girinka yari yarahawe igapfa igasiga akanyana kavuyemo inka nziza kubera uko yayitagaho none nayo yishwe n’inkuba.

Mukarwego Alphonsine yagize ati’’ Ndashimira cyane ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwohereje umuyobozi wako wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akaza kunsura no kumpumuriza akananyizeza ko bagiye kureba uburyo banshumbusha. Ndizera ko bitazatinda kuko nsigaye iheruheru.’’

Mukakayijuka Languide na we ati: “Iyi ni iya 2 ipfuye kuko n’iyo yakomokagaho  yari yapfuye. Ndashimira cyane Leta yari yayimpaye nyuma yo kubona uburyo nasigajwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ndasaba ko banshumbusha  n’ubundi ngasaza nywa amata, igicaniro ntigisinzire.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntakirutimana Julienne yavuze ko bakimenya ibi byago bahise batabara aba bakecuru babizeza kubashumbusha.

Ati: “Nk’uriya wa Gitesi wapfushije inka 3 n’intama 3, inka 2 zahakaga kandi uko ari 3  nta n’imwe ifite agaciro kari munsi ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Intama buri yose irengeje 70 000 Frw, murumva ko ari igihombo kiremereye cyane. Twamwijeje kureba uburyo twamushumbusha vuba inka ihaka akongera gukangura igicaniro.’’

Yongeyeho ati’’ N’uriya mukecuru wa Rugabano wapfushije inka ye tuzamushumbusha.’’

Yavuze ko aka gace karangwamo inkuba nyinshi, na ko kari mu byago byinshi byo kwibasirwa n’inkuba, abaturage bakaba basabwe kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda inkuba kuko uretse n’amatungo na bo ubwabo yabakubita.

Ntakirutimana yihanganishije abaturage ababwira ko inka zakubiswe n’inkuba zitaribwa, zihambwa, bihanangirizwa ko uwafatwa agira iyo ataburura ngo iribwe yabihanirwa bikomeye.

Yashishikarije aborozi gushyira amatungo mu bwishingizi.

Ati: “Ikindi ni ukongera ubukangurambaga bw’ubwishingizi bw’amatungo n’imyaka, cyane cyane ko budahenze kuko hariho nkunganire ya Leta. Bariya iyo babugira bari guhita bishyurwa ubuzima bugakomeza.’’

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA