Mukamusoni Elina w’imyaka 73 na Nganyirende Jean Pierre w’imyaka 40 bo mu Kagari ka Kagabiro, Umurenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi, bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko ibiza bibasenyeye bagasigara basemberana n’imiryango babanaga.
Mukamusoni Elina yabanaga n’undi muntu umwe kuri ubu bombi bakaba basembera, mu gihe Nganyirende we arimo gusemberana n’umuryango w’abantu bane. Mukamusoni we avuga ko nta bundi bushobozi yabona bwo kwiyubakira, akaba atabaza ubuyobozi ngo bumusanire inzu cyangwa bumwubakire ahandi hatari amanegeka.
Ati: “Sinabona ubushobozi bwo kwiyubakira kandi umukecuru nkanjye n’imyaka mfite si ndi uwo gusembera ndara aho bwije. Ubuyobozi rwose bukurukirane ikibazo cyanjye, nubakirwe nongere kubona aho ndambika umusaya ntasaziye mu gusembera.”
Umuturanyi wa Nganyirende Jean Pierre, mu Mudugudu wa Rubondo, muri aka Kagari ka Kagabiro, na we yabwiye Imvaho Nshya ko bitoroheye uyu muturanyi wabo kugira aho ajyana umuryango w’abantu 5 akahamara igihe.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko muri iki gihe kugira ngo uzabone umuntu ufite inzu idatuwemo yacumbikiramo umuryango w’abantu 5 cyangwa nk’uwo mukecuru ukuze, igihe inzu yamuguyeho bitoroshye. N’uyifite aba ayishakamo amafaranga, ntaba yayubatse adafite icyo ayubakiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Sayiba Gashanana, avuga ko muri iki gihe cy’imvura nyinshi hari inzu muri uyu Murenge ayobora zashenywe n’ibiza n’izo biri gusenya ubu, ko anakurikije ubukana iyi mvura iba ifite atavuga ko gusenyuka kw’inzu zimwe na zimwe bizahagarara, agasaba abaturage guhora bacunganye n’iki kibazo.
Ati: “Twe nk’ubuyobozi bw’Umurenge, iyo ikibazo nk’iki kibaye dukora raporo igashyikirizwa ubuyobozi bw’Akarere, igihe dutegereje igikorwa uwasenyewe agacumbikirwa mu muryango we. Byagaragara ko atishoboye, nk’uriya mukecuru ukuze cyane, akaba yashakirwa aho yubakirwa, akubakirwa ku bufatanye n’umuganda w’abaturage.”
Yasabye ababona aho atuye hashobora kubashyira mu kaga kuhava hakiri kare, abasore bagiye kurushinga bakubaka muri site z’imiturire zabugenewe, n’uwo inzu yaguye babona aho atuye atahasubira akagirwa inama yo kugana aheza yubaka.
Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru kare, nk’igihe babona uwinangiye, yanga kuva aho atuye hashobora kumushyirira ubuzima mu kaga avuga ngo ntiyava kuri gakondo, ayo makuru agafasha izindi nzego kumuganiriza akahava hataramuteza ibibazo.
