Karongi: Inzu yamuguyeho nijoro aryamye ararusimbuka
Imibereho

Karongi: Inzu yamuguyeho nijoro aryamye ararusimbuka

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 4, 2026

Uwamumpa Stéphanie w’imyaka 51 wibana mu nzu yari ishaje cyane yamuguyeho ubwo yari aryamye ahita abyuka ku bw’amahirwe ayisohokamo amahoro.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi.

Aganira na Imvaho Nshya nyuma yo kurusimbuka, yavuze ko imvura yari yahise, ajya kuryama ariko yumva umutima usa n’utari hamwe nk’uko yari asanzwe, nijoro aryamye yumva inzu iratigise arwana no kubyuka ngo itamuhitana.

Ati: ”Kuko nyibanamo jyenyine nabyutse numva yanguyeho byarangiye, igice kimwe cyamaze kugwa, ubwoba bwanyishe, ndwana no gukingura ibyo mu muryango bitaragwa ngo biwufunge, ku bw’ amahirwe irindimuka yose ngisohoka.”

Ashimira abamutabaye muri iryo joro, Ubuyobozi bw’ Umurenge bwagize uruhare mu gushaka aho aba arambitse umusaya n’icyo arya, abasaba ko bamwubakira nk’uko Ubuyobozi bw’Akagari bwari bwabimwijeje akareka gusembera akuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru bayamenye mugitondo bihutira kumushakira aho aba arambitse umusaya n’iby’ ibanze yakenera igihe bagishaka uburyo yakubakirwa.

Ati: ”Imvura yaguye nyinshi cyane, kimwe n’ indi imaze iminsi igwa byatumye zimwe mu nzu zari zisanzwe zidafite uko zimeze zigenda zicengerwamo n’amazi.

Ni muri urwo rwego iyi yamuhirimyeho aryamye, ku bw’amahirwe ayisohokamo ari muzima.”

Yakomeje agira ati: “Icyo twihutiye ni ukumushakira aho aba n’iby’ ibanze akenera mu gihe hagishakwa uburyo yakubakirwa inziza idateye impungenge.”

Yavuze ko imvura igwa muri iyi minsi iri kwangiza byinshi cyane mu Murenge wabo, aho bamaze gucumbikishiriza imiryango 3 inzu zendaga kugwaho, undi muturage umwe bakaba baramufashije kubona amabati agasakara igikanka yari afite abona aho aba.

Ati: “Turasaba abaturage kwita ku nzu zabo muri iyi minsi bigaragara ko imvura igwa ari nyinshi cyane, inarimo umuyaga ukaze, igatuma hari ibisenge by’inzu biguruka, bakabizirika.”

 Yavuze kandi ko ababa mu zishaje cyane na bo bahora bacunga, ubonye ishobora guteza ibibazo akayivamo hakiri kare agashakirwa ahandi aba mu gihe ategereje kubakirwa.

Iyi nzu yaguye ayiryamyemo, ariko ku bw’amahirwe ashobora kuyisohokamo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA