Musabyimana Vincent w’imyaka 54, wo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi, ubwo yajyaga kwahira ubwatsi bw’inka ku mukandara wa Nyungwe mu cyanya gikomye, mugitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, yahaririwe n’isatura (ingurube y’ishyamba) imwangiza bikomeye ibice bimwe by’umubiri.
Avugana na Imvaho Nshya ubwo yari amaze kugezwa ku bitaro bya Mugonero, Musabyimana uvuga ko afite umugore n’abana 10, yabonye ari we uri mu rugo gusa ajya kwahira ubwatsi bw’inka.
Ati: “N’umugore yari yagiye gusenga, nsigaye mu rugo njyenyine njya kwahira ubwatsi bw’inka ku mukandara wa Nyungwe kuko dusanzwe tubuhahira.”
Yakomeje agira ati: “Nkinjira ntarageramo imbere aho nari kubwahira, nabonye ikinyamaswa kinini kiryamye, nitegereje mbona ni ingurube y’ishyamba kuko nsanzwe nyizi.
Nabonye iryamye itanyeganyega ngira ngo irasinziriye cyangwa yarapfuye. Nkubise inkoni hasi nari mfite ngo ndebe niba ari nzima, ihita ikanguka inkubita ikizuru cyayo intura munsi y’inzira itangira kunkatagura.”
Yagize ati: “Intoki 2 z’ibumoso yazikataguye ubu ziraregarega, ikiganza cy’iburyo n’intoki 3 zacyo na byo yabikataguye, amaboko yombi irayakanja, igice cy’umutwe iragikomeretsa bikomeye, inankomeretsa urwasaya.”
Avuga ko yamaze kumugira ityo imuvaho iriruka, arazanzamuka, yiruka agana kwa Mutwarasibo wamutabarije akajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gisovu cyahise kimwohereza mu bitaro bya Mugonero.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard yabwiye Imvaho Nshya ko bamenye iki kibazo, bakurikiranira hafi ubuzima bw’uwo ari we n’inyamaswa aho ari mu bitaro.
Avuga ko nk’izo satura ubusanzwe zitaza inyuma ya Pariki ahubwo bariya baturage ari bo bajya kuzihohotera bazitega cyangwa bazihiga.
Ati: “Ubwo avuga ko yamuririye mu cyanya gikomye nubwo naho batemerewe kujyamo, tugiye gukurikirana aho avuga yaririwe, nidusanga yahohotewe azahabwa indishyi. Nidusanga ari we wayisagariye ikamurya yitabara, namara kwivuza azabikurikiranwaho kuko gusagarira ziriya nyamaswa birahanirwa barabizi.”
Yasabye abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kubana neza nayo, bakirinda kuyangiza kuko ubwabo bazi akamaro ibafitiye, bakanirinda kwishoramo ngo barajya kwahiramo ubwatsi, gutemamo ibiti, guhakuramo ubuki no gusagarira ibinyabuzima biyirimo.