Karongi: Moto yagonganye n’imodoka abari kuri moto barakomereka
Imibereho

Karongi: Moto yagonganye n’imodoka abari kuri moto barakomereka

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

August 19, 2025

Moto ifite pulake RH 429B yagonganye n’imodoka yavaga mu Karere ka Muhanga yetrekeza i Karongi, umumotari n’uwo yari ahetse barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye ku Rufungo mu Murenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi, moto yari itwawe na Nshizemunda Jean ahetse Akimana Florence, naho imodoka yari itwawe na Mugoboka Yves.

Abari kuri moto barakomeretse, bajyanwa ku bitaro bya Kibuye.

Mugabo Yves wari aho byabereye yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye kubona bakabona moto yinjiye mu ikamyo irayigonze, iragwa abari bayiriho barakomereka, abari mu modoka bo ntibagira icyo baba.

Ati: “Byabereye mu Mudugudu wa Bucensha, Akagari ka Rufungo, Umurenge wa Rugabano. Imodoka yari iyo mu bwoko bwa RAV 4. Twabonye moto iyinjiramo, tujyayo tubona umumotari n’umugenzi bakomeretse.”

Yakomeje agira ati: “Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ihita ihagera abakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kibuye, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.  Abari mu modoka uko ari 3 ntacyo babaye. Ntitwamenye icyayiteye, cyamenywa na Polisi yahise ihagera.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Kayigi Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko moto yageze mu ikona iva Rubengera igana ku Rufungo, umumotari yiba umukono agonga imodoka RAV 4 yavaga Muhanga igana Karongi, hakomereka  umumotari n’uwo yari atwaye, bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye.

Ati: “Impanuka yatewe n’umuvuduko w’uwari utwaye moto no kutubahiriza ibyapa.’’

Yongeyeho ati: “Tuributsa abamotari ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, kimwe n’abashoferi, birinda kwirara no kugendera ku muvuduko uri hejuru kuko biteza impanuka zigira ingaruka ku buzima bwabo, ubw’abo batwaye n’ubw’abandi.’’

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA