Karongi: Rugabano bagorwa n’ingendo kubera umuhanda mubi
Imibereho

Karongi: Rugabano bagorwa n’ingendo kubera umuhanda mubi

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 6, 2025

Abaturage bo mu Murenge wa Rugabano bavuga ko kuba umuhanda wa Gasenyi udakoze bituma babangamirwa n’ingendo by’umwihariko ku bagana Ivuriro rya Gasenyi.

Abo baturage bavuga ko mu gihe cy’izuba umuhanda uba wuzuyemo ivumbi ryinshi naho mu gihe cy’imvura ukanyerera cyane byagera no ku binogo birimo bikaba ikibazo ku binyabiziga.

Uwahawe izina rya Kamali usanzwe agenda muri uwo muhanda akaba anahaturiye yagize ati: “Turasaba ko uyu muhanda wakorwa, ahari ibinogo bigakurwamo ndetse byaba byiza bakadufasha kuwukora ku buryo budatuma ugira ivumbi ryinshi kuko iyo ari mu gihe cy’izuba, byagera no mu mvura ukanyerera n’icyondo kikaba cyinshi ibinyabiziga bikabangamirwa.”

Undi yagize ati: “Ubundi muri Rugabano hakabaye Umujyi kuko hari uruganda rw’icyayi, hari amashuri ya Rugabano, hari ivuriro n’isanteri nziza n’ibindi ariko uyu muhanda ni mubi. Utuma imodoka zitagenda neza kubera imikuku irimo noneho byagera mu gihe cy’imvura bikaba akarusho.”

Uwitwa Karima we yagaragaje ko kuba uwo muhanda umeze gutyo bituma ibiciro bizamuka by’umwihariko kuri moto na we agasaba ko bafashwa uwo muhanda ugakorwa.

Yagize ati: “Ibiciro by’ingendo birazamuka kubera uburyo umuhanda umeze, aho bakaguciye 500 Frw baguca 1 000 cyangwa 2 000 RWF. Ku muturage uri aha, aba agorwa cyane pe. Ni umuhanda n’ubuyobozi bunyuramo barawuzi. Turasaba ko wakorwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano Ngendahimana Jean Damascene yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cyo kwangirika k’uwo muhanda bakizi ndetse ko bagiye gushyira imbere ibikorwa by’umuganda biwusana mu rwego rwo gufasha abawugenda gusa yizeza abaturage ko mu kwezi gutaha uzaba umeze neza.

Yagize ati: “Gahunda yo gukora uwo muhanda irahari kandi mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo, tugiye gushyira imbere imiganda izajya isiba ahantu hameze nabi ku buryo abantu bagenda. Abaturage twabasezeranya ko mu kwezi kwa Nzeri tuzakora imiganda hanyuma ibindi bizajya bigenda bikorwa uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka.”

Umuhanda abaturage bifuza ko ukorwa ufite nk’ibilometero 12.

Umuhanda warangiritse, abawukoresha bifuza ko wakorwa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA