Karongi: Ubuzima bw’ubuhunzi bwatumye bishyira hamwe bakora resitora
Ubukungu

Karongi: Ubuzima bw’ubuhunzi bwatumye bishyira hamwe bakora resitora

NDOLI Sitio

March 18, 2026

Abagore batanu bo mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, bavuga ko ubuzima bushaririye banyuzemo, bwatumye bishyira hamwe bashinga resitora iciriritse ifite agaciro ka miliyoni imwe none kuri ubu igeze kuri miliyoni eshanu.

Bavuga ko ubuzima bwo mu nkambi buba bugoye kuko batungwa n’amafaranga bahabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) kandi adahagije mu kubabonera ibibatunga.

Ibyo ni byo byatumye mu 2021 bafata gahunda yo gutanga amafaranga ibihumbi maganabiri kuri buri wese, bamwe bayagujije mu bimina maze bashinga resitora yo gufasha abakozi b’imiryango itandukanye ikorera muri iyo nkambi.

Nyirarukundo Aline umwe muri bo yagize ati: “Ubuzima hano buragoye ariko tuba mu matsinda, twagujije mu bimina maze dushinga iyi resitora, twahereye kuri miliyoni imwe.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo tugabana buri kwezi, nibura rimwe mu gihembwe kuko ntabwo tukibona ibiraka byinshi kuko imishinga yakoreraga mu nkambi yaragabanyutse ariko iyo tugabanye buri wese abona ibihumbi ijana.”

Nyirarukundo yavuze ko kwishyira hamwe byabafashije kwita ku miryango yabo.

Ati: “Mbasha kwita ku muryango wanjye no kuba abana banjye batari ku muhanda basabiriza, nkababonera imyenda n’inkweto, mbona ari iby’agaciro kenshi ndusha bagenzi banjye badafite icyo bakora muri iyi nkambi.”

Abibumbiye hamwe bagashinga resitora bahamya ko imaze kubageza ku iterambere.

Mukamana Evelyne ati: “Iri tsinda rimfitiye akamaro kanini rimfasha kuzigamira abana banjye, naguze itungo ndetse ndihirira umwana kwiga imodoka maze abona uruhushya rwo  gutwara ibinyabiziga.

Abo bagore batanu bavuga ko batanze akazi ku bantu batatu bahoraho ndetse n’iyo babonye akazi kenshi bagatanga kuri banyakabyizi.

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’impunzi muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gonzague Kayigire, avuga ko kuba impunzi zishobora kujya mu bikorwa by’iterambere, ari imwe muri gahunda yo kubinjiza mu buzima busanzwe nk’ubw’abandi Banyarwanda.

Yagize ati “Kuba bacuruza ni no guha serivisi impunzi ubwazo, kuko impunzi ntabwo tukiziha ibiribwa, byose babihabwa mu mafaranga. Abo bakora ubucuruzi bibafasha kubona ibyo bakeneye kuko baba bafite amafaranga yo kubigura. Tugamije kugira ngo impunzi zigire ubushobozi ubwazo, mu gihe n’iyo nkunga basanzwe bahabwa igenda igabanyuka.”

Inkambi ya Kiziba icumbikiwemo impunzi z’Abanyekongo basaga ibihumbi 14.

Abagore batanu bishyize hamwe mu nkambi ya Kiziba bashinga resitora ibafasha guhindura imibereho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA