Murakaza Valens w’imyaka 63 wari umaze imyaka 32 yihisha ubutabera kubera uruhare akekwaho ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi. Kuri ubu Murakaza wari usanzwe atuye mu Mudugudu wa Rutabi, Akagari ka Rutabi mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Twumba mu gihe agikorerwa dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera.
Tariki ya 9 Mata 2026 ni bwo yatawe muri yombi, nyuma y’amakuru yamutanzweho mu nama ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uyu Murenge. Amakuru yizewe aturuka muri uwo Murenge yemeza ko yari yarakatiwe n’Urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Kavumu, igifungo cy’imyaka 15 adahari.
Uwimana Phanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, yavuze ko Murakaza Valens atari yarigeze akora igihano yari yarakatiwe n’urukiko, ndetse na we akaba abyiyemerera ko yahise atoroka, akaza guhabwa imbabazi n’uwo yiciye akabona kugaruka.
Ati: “Kuva yagera mu Kagari ntabwo yajyaga yigaragaza, yanze no gufata indangamuntu ngo hatagira umuvumbura. Amakuru yamenyekanye ku makuru yatangiwe mu nama y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye ku Murenge tariki 8 Mata 2026, yabakanguriraga kumenya niba hari abacyihishahisha barakoze Jenoside.”
Mu mpera z’ukuwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard yabwiye itangazamakuru ko mu mezi 12 ashize bamaze gufata abantu 70 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakaba bacyidegembya.