Kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, mu Karere ka Karongi, hamenyekanye amakuru y’uko umugabo witwa Bakundukize Emmanuel akekwaho gutera icyuma uwahoze ari umugore we Mujawingoma Chantal, akahasiga ubuzima, hanyuma na we akitera icyuma.
Ibyo byabereye mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Murundi, mu Kagari ka Nyamushishi, mu Mudugudu wa Gitwa, ku mugoroba wo ku itariki ya 18 Mutarama 2026. Uwo mugabo Bakundukize Emmanuel akaba afite imyaka 25 mu gihe nyakwigendera Mujawingoma Chantal yari afite imyaka 31, babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ariko bakaba bari baratandukanye.
Amakuru y’urupfu rwa Mujawingoma yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w´Umurenge wa Murundi Niyonsaba Cyriaque, aho yabwiye Imvaho Nshya uko byagenze.
Ati: “Yego ni byo byabaye ku munsi w’ejo nimugoroba, aba bahoze babana mu buryo butemewe n´amategeko gusa bakaba barahoraga barwana, baje guhitamo gutandukana.
Yakomeje agira ati: “Ejo, ubwo Mujawingoma yari mu murima na nyina bakura imyumbati dore ko bari baturanye nko muri metero 50, uyu Bakundukize yaragiye amusanga mu murima ahita atangira kumukubita, muri uko kurwana bamanutse bageze hepfo ahita amujya hejuru amukata ingoto ahita apfa, na we yitera icyuma ariko bamutabara atarapfa.”
Yavuze ko nta kintu bazi uwo mugore n´uwahoze ari umugabo we baba bapfa, kuko bari baratandukanye kandi nta n’umwana bari barigeze babyarana.
Ati: “Nubwo babanye nta mwana bigeze babyarana, ariko ngo bahoraga barwana ariko nta kintu kizwi bapfaga, nta n’igikekwa cyaba cyatumye amwambura ubuzima, gusa ngo mu minsi ishize uwo mugore yigeze kujya i Kigali amarayo iminsi arongera aragaruka asubira iwabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w´Umurenge wa Murundi Niyonsaba, yatangaje ko nyuma yo kumutabara atarashiramo umwuka, ukekwaho kwambura ubuzima uwahoze ari umugore we, inzego z´umutekano zahise zimujyana kwa muganga ku bitaro bya Kibuye mu gihe bategereje ko akira kugira ngo hakorwe iperereza, hazamenyekane icyabimuteye.
Yagiriye inama abaturage yo kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma hari uwambura undi ubuzima, ngo mugihe abantu baba bagize ibyo batumvikanaho, igisubizo atari ukugira uwo wambura ubuzima ahubwo ngo bagana ubuyobozi bukabafasha.