Umumotari n’umugenzi yari atwaye bagwiriwe n’inkangu bava mu Isantere ya Gasenyi, mu Mudugudu wa Murambi ho mu Murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, bahita bahasiga ubuzima, n’undi muturage wari aho hafi arakomereka bikomeye.
Ni ibyago byabagwiriye ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, bikaba byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Karere ka Karongi kuva saa moya kugera saa tanu z’ijoro, aho yateje inkangu igafunga umuhanda.
Abitabye Imana ni Imanirafasha Diedonné w’imyaka 23 wari utuye mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Nyabiguri na Ishimwe Chance wo mu Kagari ka Gasharu Umudugudu wa Gashanganaho. Harerimana Joseph w’imyaka 42 we ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kibuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mutuntu, Ngendo Fabien yavuze ko yihanganishije imiryango y’abitabye Imana asaba abaturage kwigengesera. Ati: “Turasaba abaturage kurushaho kugira amakenga kuko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu Karere ka Karongi, ubutaka bwamaze gusoma.”
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iherutse gutangaza ko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba byishe abantu 207 mu gihugu hose, bikomeretsa 432, inzu 2.341 zirangirika, izindi 35 zirasenyuka burundu.