Karongi: Umunyerondo yishwe atewe icyuma n’uwari wibye amavuta mu isoko
Imibereho

Karongi: Umunyerondo yishwe atewe icyuma n’uwari wibye amavuta mu isoko

KWIZERA JEAN DE DIEU

October 2, 2025

Umwe mu bashinzwe umutekano mu isoko rya Kibirizi yatewe icyuma n’umujura wari wibye amavuta yo guteka ubwo yaramwirukanseho, ahasiga ubuzima.

Ibyo byabaye ku ya 01 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kimigenge, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi aho Umunyerondo wari uri gucunga umutekano mu isoko rya Kibirizi yatewe icyuma na Maniraguha Emmanuel w’imyaka 21 y’amavuko agahita apfa.

Abaturage baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko Uwitwa Manirakiza w’imyaka 24 y’amavuko yateye icyuma mu nda uwitwa Mutuyimana usanzwe ari Umunyerondo w’Umwuga akaba n’umunyonzi aho yacungaga umutekano muri iryo soko rya Kibirizi.

Bavuga ko ibyo byabaye ubwo Manirakiza yari amaze kwiba amavuta yo guteka mu isoko, bayamwaka akiruka, umunyerondo akamwirukaho bagera ahiherereye agahita amuhindukirana akamutera icyuma mu nda.

Umugore ukora isuku mu isoko rya Kibirizi yabwiye Imvaho Nshya ko iby’uwo mwana yakoze atari ibyo kwihanganirwa ndetse ko atari ubwa mbere urwo rugomo rubereye muri ako gace bityo agasaba ko abantu bakora ubujura bajya bafatwa bagafungwa igihe kirekire.

Yagize ati: “Umwana yari asanzwe yiba kandi bizwi ko yiba n’amakuru yaragiye atangwa yafungwa akongera agafungurwa. Ubwo yari amaze gufatwa rero aho guhagarara ngo asabe imbabazi yahise yiruka, amaze kwiruka ubwo umunyerondo amwirukaho amugejeje ku mugezi wa Musogoro undi aramuhindukirana amutera icyuma.”

Yari igisambo gisanzwe kizwi gifatwa ejo kikarekurwa ndetse yateraga amabuye cyane abantu.”

Undi mugabo ukorera muri iryo soko na we yavuze ko bakwiriye gufashwa n’ubuyobozi ibisambo byose bigafatwa ndetse bigafungwa agaragaza ko uwo wishe yahanishwa igihano gikomeye.

Ati: “Bimaze kurenga urugero, hano hari ibisambo byinshi, turasaba ko byafatwa ariko uriya we akaba urugero no ku bandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerard, yavuze ko uwakoze ayo mahano yafashwe aho ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rubengera ndetse agaragaza ko hateguwe inama ihuza Ubuyobozi n’abaturage mu rwego rwo gufatira ingamba imyitwarire mibi igeze ku rupfu.

Yagize ati: “Uwamuteye icyuma yafashwe, n’ubundi hari inama twateguye, izahuriramo abayobozi bose kuva ku Isibo kugira ngo turebe ikibazo cyaba gihari giteza umutekano muke muri kariya gace, turebe uko tugifatira ingamba”.

Yasabye abo baturage kandi kujya bakomeza kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe by’umwihariko mu gihe babonye umuntu ushobora kuba afite ingeso mbi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA