Karongi: Umusaza w’imyaka 62 yiyahuje ikiziriko
Imibereho

Karongi: Umusaza w’imyaka 62 yiyahuje ikiziriko

KWIZERA JEAN DE DIEU

September 15, 2025

Umusaza witwa Seboyi Vincent w’imyaka 62 wo mu Mudugudu wa Kambogo, Akagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera yiyahuje ikiziriko bivugwa ko ari amadeni yari amaze kumubana menshi.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera Seboyi yatangiye kumvikana mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku wa 13 Nzeri 2025, aho byavugwaga ko ubwo umugore we witwa Mukashema Claudine yari avuye guhinga yasanze hafunze agasanga mu rugo nta muntu uriyo.

Abaturanyi babo bakomeza bavuga ko uwo mukecuru yahise afata umwanzuro wo kwica urugi kuko yumvaga mu nzu hasa n’aharimo umuntu, mu kugeramo asanga umugabo we mu mugozi.

Uwaganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Ni byo uwo musaza yiyahuye gusa amakuru avuga ko impamvu yatumye yiyahura ngo ni uko yari umwubatsi, noneho bamuha sima akayigurisha n’amafaranga akayabika, ubwo rero ngo byamubanye ikibazo ahitamo kwiyahura.”

Undi muturage yagize ati: “Uwo mugabo nari muzi ariko nzi ko akora imirimo isanzwe yo gushakisha. Uwo mugabo yari ageze mu myaka 62 kandi yari afite umugore n’abana nta n’ubwo twumvaga iby’amakimbirane ye n’umuryango.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarugenge Mukamana Marcelline, yahamirije Imvaho Nshya iby’urupfu rw’uwo mugabo, agaragaza ko nta makuru y’icyamwishe bari bamenya kuko ngo yari umuturage utunzwe no guca inshuro nk’abandi utagiranaga amakimbirane n’umuryango we.

Yagize ati: “Kugeza izi saha icyateye kwiyahura kwe ntabwo tukizi kuko nta makimbirane mu rugo rwe twari tuzi. Hanyuma ku byo kuba yari afite amadeni, ntabwo nayamenya ntabyo nzi, ibibazo yaba yari afite, yaba yarabyihereranye wenyine.”

Yagiriye inama abaturage ko mu gihe bumva bafite ibibazo aho kugira ngo bafate umwanzuro ugayitse nk’uwo wo kwiyahura kwaba ari ukwimanika cyangwa kunywa imiti yica, bagombye kugira abantu babiganiriza bakaba babafasha.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA