Niyomwungeri Eric w’imyaka 21y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashari mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gutwika amafaranga y’u Rwanda 2 500 n’ibindi birimo amajerikani 2 arimo ubusa, inkweto za mushiki we, kumena urugi rw’irembo n’amategura 5 yo ku nzu y’iwabo.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gashashi muri uwo Murenge uwo musore abanamo n’iwabo, yabwiye Imvaho Nshya ko yari amaze ibyumweru 2 avuye i Kigali aho yabaga batazi icyo yahakoraga, nta kibazo kindi bazi yari afite cyamutera gutwika ibirimo ayo mafaranga.
Ati: “Ntituzi niba hari ikibazo cyo mu mutwe yaba afite cyangwa niba yaravanye i Kigali ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge akaba ari byo bimukoresha, ariko yamaze kubikora ariruka tumwirukaho turamufata ashyikirizwa Sitasiyoya RIB ya Gashari. Ntiyavuga ijambo na rimwe ngo abe yavuga icyabimuteye, iperereza ry’ubugenzacyaha ni ryo rizatwereka ukuri.”
Si ubwa mbere ibyo kwangiza amafaranga biba mu Murenge wa Gashari nk’uko undi muturage w’aho yabitangarije Imvaho Nshya, kuko mu myaka nk’itanu ishize hari undi wafashe inoti z’amafaranga y’u Rwanda 3 000 000 arazicagagura.
Ati: “Icyo gihe yarafashwe babanza kumusuzuma basanga yari afite ikibazo cyo mu mutwe, baramurekura aravuzwa, ari aho n’ubu nubwo yavujwe ikibazo cyo mu mutwe, ubona akigifite. Niba n’uyu cyaba ari cyo kibazo afite ntitubizi tuzabihabwa n’inzego zibishinzwe nizimara kubikurikirana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari, Niyigena Afisa, yabwiye Imvaho Nshya ko iby’uwo musore biri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kuko nta jambo na rimwe avuga ngo bamenye impamvu yayatwitse, cyane cyane ko nta kibazo bazi yagiranaga n’uwo ari we wese.
Ati: “Yabikoze mugitondo, abo babana mu rugo babyutse basanga amafaranga yayatwitse, ababonye ariruka ariko baratabaza, abaturanyi baraza baramufata.
Mu gukomeza kugenzura ngo barebe niba nta bindi yangije basanga yanatwitse amajerikani 2 yari arimo ubusa, inkweto za mushiki we umuguru umwe, anamena urugi rwo ku irembo n’amatafari 5 yo ku nzu y’iwabo,ni ko kumugeza mu buyobozi tumushyikiriza inzego zibishinzwe kuko gutwika amafaranga ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, igihe hari uwo baketseho imyitwarire idasanzwe kuko mu byumweru 2 amaze iwabo ataba yarabuze kugaragaza akantu k’imyitwarire idasobanutse kihembereye kugeza akoze biriya.
Yanashimiye abaturage bamufashe kuko byashobokaga ko yari kubacika akaba yanajya kwiyahura, avuga ko bategereje ikizava mu nzego zimufite, niba bazasanga ari uwo kuvuzwa cyangwa guhanwa bizagaragara.