Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’Umuganura
Imibereho

Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’Umuganura

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 6, 2025

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Karongi, barasaba kuganirizwa ku mateka y’Umuganura kugira ngo bajye bitabira uwo muhango bumva neza impamvu yabyo, bagaragaza ko hari abumva ari ibya bamwe gusa, ndetse bakuze gusa.

Abaganiriye na Imvaho Nshya, bavuze ko impamvu itera bamwe mu rubyiruko kutitabira ari uko batazi byinshi ku muganura, impamvu bikorwa n’aho bihuriye n’ahahise cyangwa icyo babikorera.

Uwitwa Claude Niyomugabo w’imyaka 23 utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gisiza, muri Karongi yatangaje ko hari urubyiruko rugenzi rwe rutari rwamenya igisobanuro cy’Umuganura bityo agasaba ko hajya hakorwa ubukangurambaga, urubyiruko rugasobanurirwa amateka y’Umuganura kugira ngo na rwo rujye rwisangamo.

Yagize ati: “Iyo witegereje neza usanga urubyiruko rwinshi rutari rwasobanukirwa n’amateka y’umuganura ndetse n’akamaro kawo, icyo mbona cyakorwa rero ni ugukomeza kujya baha urubyiruko amakuru ajyanye n’Umuganura buri wese mu gice aherereyemo kuko hari nk’umusore w’umucuruzi wumva bitamureba agatekereza ko bireba abahinzi, numva na we yahabwa amakuru ajyanye n’Umuganura ndetse akabwirwa ko kuri uwo munsi w’Umuganura yareka ibyo arimo agasanga abanda.”

Nyiranzabandora Marie Rose, utuye mu Mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Kabuga yagize ati: “Hari urubyiruko rubayeho mu buzima bwo gushakisha ku buryo nta mwanya babona wo kumva Radiyo cyangwa kureba Televiziyo, aba nabo bakwiriye kwegerwa bitewe n’aho birirwa bagasobanurirwa, bakerekwa ko umuganura ari ubuzima ku Banyarwanda kandi bizatuma tumenya ko dukwiriye gusangira ibyo twagezeho. Ubu imbogamizi ku bakiri bato ziracyari amakuru make.”

Claudine Nirere w’imyaka 20 y’amavuko, usanzwe ari umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo utuye mu Karere ka Karongi yagaragaje ko mu gihe cy’Umuganura usanga mu birori byateguwe harimo urubyiruko rw’abakorerabushake gusa, ariko abandi ugasanga bisa n’aho bitabareba cyangwa se bakaza nk’abaje kurya ibigori gusa, ibintu afata nk’imbogamizi.

Yagize ati: “Nkanjye iyo bavuze Umuganura numva ubusabane gusa kandi ntekereza ko hari abandi duhuje iyo myumvire. Ikindi nureba uzasanga urubyiruko rwitabira ibyo birori ari urufitemo imirimo cyane ariko ukabona ibindi bikorwa ni abakuze gusa. Njye numva rero icyakorwa ari ugukomeza gusobanurira urubyiruko amateka y’Umuganura n’akamaro kawo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerard, yabwiye Imvaho Nshya ko muri ako Karere hari ikiri gukorwa kugira ngo urubyiruko rwose rusobanurirwe amateka hibandwa ku muganura ndetse n’izindi gahunda ziganisha ku mateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ubu dufite gahunda y’Itorero ryo mu Mudugudu dukora, Itorero ku mashuri ndetse hari n’Itorero ry’abana barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye. Mu byo twigisha cyane muri iryo torero harimo umuco n’amateka n’indangagaciro cyane cyane Umuganura.”

Yakomeje agira ati: “Dufite gahunda y’uko mu cyumweru gitaha, tuzatangira guhiga imihigo ku rwego rw’umuryango tugahiga ibyo tuzakora, aho rero ni ho dushaka ko ababyeyi badufasha no gusobanurira abana babo urugendo rw’Umuganura, ubutaha  buri muryango uzaba ufite ibyo umurika wagezeho, bizafasha n’abo bato batari bazi amateka y’Umuganura.”

Claude Niyomugabo
Nirere Claudine
Nyiranzabandora Marie Rose
Bakundakabo Jean Claude

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA