Karongi: Urutsinga rutwaye amashanyarazi rumaze umwaka rurambitse mu murima we
Amakuru

Karongi: Urutsinga rutwaye amashanyarazi rumaze umwaka rurambitse mu murima we

KWIZERA JEAN DE DIEU

September 17, 2025

Uwumuremyi Cansilda utuye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi atewe inkeke n’urutsinga runini cyane rumaze umwaka wose rurambitse mu murima we, akaba ahamya ko rushobora kumutera impanuka.

Uwo muturage avuga ko ahinga yigengesereye ariko akanagira impungenge z’uko ashobora kuzakubitaho isuka cyangwa kurukandagira rurimo amashanyarazi rukamuhitana.

Uretse we aba anatewe impungenge z’undi muntu wese wanyura mu isambu ye atazi aho ruherereye rukaba rushobora kumwambura ubuzima cyane ko ari urutwara amashanyarazi menshi (high voltage)

Aganira na Imvaho Nshya, yagize ati: “Ikibazo mfite ni iri poto rifite urutsinga ruryamye hasi kandi rukaba ruhamaze umwaka urenga. Ubusanzwe n’ipoto yari ishinzemo,  noneho iza kugira ikibazo irahengama, igeze aho iragwa, abafatiyeho babwirwa gushaka ipoto, bagura igiti baraza bagishingamo hano ubundi urutsinga rwo ruguma hasi.”

Yakomeje agaragaza ko umunsi urwo rutsinga rwateje impanuka bizagira ingaruka no ku baturanyi be bagaburirwa amashanyarazi n’uwo muyoboro.

Arasaba ko urwo rutsinga rwazamurwa, agira ati: “Ubwo rero icyo njye nasabaga ni uko urwo rutsinga rwazamurwa rukajya ku ipoto, rukava hasi mu murima wanjye. Umwana ashobora kurutema cyangwa nanjye nkarutema cyangwa hakaba haza n’undi muntu w’umunyarugomo akaba yarukubita n’umuhoro twese bikatugiraho ikibazo.”

Avuga ko n’ubwo ahinga muri uwo murima aba afite ubwoba kubera ko ari ho honyine afite ahinga agasaba gufashwa.

Umwe mu bafatiye umuriro kuri urwo rutsinga ruryamye mu murima wa Uwumuremyi Cansilda, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo bari basabwe kwari ugushaka ipoto ariko ko bamaze kuyibona abakozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ntacyo babamariye.

Yagize ati: “Ipoto yaraguye hanyuma dusabwa kugura ipoto yindi turayishinga, hahamagarwa Ubuyobozi bwa REG ko bwakohereza abaza kudufasha kuzamura urutsinga kugeza ubu ntabwo birakorwa kandi nta muturage ufite ubushobozi bwo kuzamura urutsinga hejuru ku ipoto.”

Yakomeje na we agaragaza ko ari ikibazo gikomeye kuko begereje n’igihe cy’ihinga bikaba bizagorana ko uwo mubyeyi akomeza guhinga bataramukiza iyo mbogamizi ishobora guteza impanuka ikomeye.

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Karongi Kiiza Francis, yabwiye Imvaho Nshya ko ari bwo bamenya icyo kibazo cy’iyo poto, ariko ko bagiye kubafasha mu maguru mashya.

Yagize ati: “Ntabwo twari tuzi icyo kibazo cy’urutsinga ruri hasi mu murima w’umuturage, ariko turabikurikirana bafashwe mu maguru mashya.”

Kuba rwambukiranya mu myaka mibisi, bafite impungenge ko rushobora gufata n’umuntu uyisarura
Uru rutsinga ni rwo rukwiza amashanyarazi mu ngo z’abaturage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA