Musabuwera Esperance utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera avuga ko yavuye mu nzu ye yasenywe n’ibiza mu 2023 akajya mu nzu y’umuturanyi agiye kumaramo hafi imyaka ibiri, akaba arimo kuyisohorwamo, bityo akeneye kubakirwa inzu.
Uwo mukecuru avuga ko yifuza gufashwa na Leta ikamusanira aho yabaga agasubiramo ubundi agasubiza inzu nyirayo akayikoresha icyo ayishakira cyane ko nawe abona ayimazemo igihe.
Yagize ati: “Mu mvura y’ibiza byo mu 2023, uruhande rw’inyuma rwarasenyutse, icyumba cy’imbere kirasenyuka, n’uru ruhande rundi rw’imbere rurasenyuka kuko yari yubakishije ibiti n’aho nararaga inzugi zose zivamo. Ubwo rero naravuze nti, iyi nzu yazangwaho, nshaka uko nyivamo uwo mwanya umuturanyi antiza inzu ye yari akiri kubaka ariko yaramaze kuyisakara.”
Yongeyeho ati: “Bikiba nabwiye Ubuyobozi, baraza barareba ku buryo kuba ntayirimo byo barabizi. Ndakomeza kubingingira ku mfasha ndebe ko natanga inzu y’abandi mazemo imyaka hafi ibiri. Nta muryango mfite wamfasha, nta bana mfite bamfasha ndetse n’ubu mbeshejweho n’amafaranga ya VUP y’abadashoboye mpabwa na Leta.”
Musabuwera Esperance avuga ko nyiri nzu atuyemo kugeza ubu arimo kumusaba kuyimusubiza kugira ngo na we agire ikindi ayikoresha.
Imvaho Nshya iganira na Munyembaraga David watije Musabuwera Esperance inzu, yavuze ko yamurwanyeho nk’umuturanyi ariko ngo igihe kimaze kuba kirekire kandi ayikeneye bityo nawe akamusabira ko Leta yamwibuka.
Ati: “Iriya nzu, nayimuhaye muri Werurwe mu mwaka washize ngo abe abamo kubera ko iye yari imaze guhirima mbona ko yamugwa hejuru. Kuba narayimutije nanjye mba nkeneye kugira icyo nyikoresha, ntabwo nayimuhaye kugira ngo muremere, nateganyaga ko bazamwubakira vuba nanjye akansubiza inzu.”
Yakomeje agira ati: “Bibaye byiza rero bamuvugururira inzu ye, yayisubiramo nanjye nkasubira mu yanjye.” Abaturanyi ba Musabuwera na bo bamusabira ubufasha icyakora bagashimira umuturage mugenzi wabo wamutije inzu na we adafite aho kuba.
Murigande Jean de la Croix yagize ati:”Uyu mubyeyi asigaye wenyine, iriya nzu nayo irashaje cyane rwose, none nayo yahuye n’ibiza ikindi yubakishije ibiti. N’ubwo imvura yayishegeshe, turasaba Leta kumurebaho agafashwa gusa turashimira umuturage mugenzi wacu wamuhaye inzu ye yarimo kubaka ngo ayijyemo akaba ayimazemo igihe kingana gutyo kandi nawe ntaho kuba yari afite uretse gukodesha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yavuze ko ikibazo cyo kuba Musabuwera Esperance yarasenyewe n’ibiza akaba ari mu nzu y’abandi ntacyo yari azi, gusa ngo agiye kugikurikirana bahereye mu nzego zo hasi, barebe niba ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa.
Ati: “Uyu mubyeyi ntabwo muzi, ariko icyo nakubwira ni uko muri uyu Murenge, abaturage bose bahuye n’ibiza mu mwaka wa 2023, bari gufashwa bose. Ubwo tugiye kureba ku rutonde rw’abantu dufite babaruwe icyo gihe, dusanze ariho yaba afite amahirwe yo gufashwa mu buryo bwihuse ariko niyo yaba atariho, Ubuyobozi bw’Umurenge bufite gahunda yo kugenda bufasha abaturage batishoboye bafite ibyo bibazo cyane cyane dukora imiganda tureba n’ibindi bishoboka twabafasha kugira ngo dukemure ibibazo bafite”.
Mu Murenge wa Rubengera Musabuwera Esperance atuye ibiza byasenyeye abaturage benshi bamwe bakaba baramaze kubakirwa harimo 80 bazitashye naho abatari bubakirwa akaba ari 118 bose hamwe bakaba 198.