Karongi: Uwasenyewe n’ibiza arasaba ubufasha bwo kubakirwa
Imibereho

Karongi: Uwasenyewe n’ibiza arasaba ubufasha bwo kubakirwa

KWIZERA JEAN DE DIEU

November 22, 2024

Umuturage witwa Uwitonze Emmanuellie wo mu Murenge wa Bwishyura Akagari ka Nyarusazi Umudugudu wa Birembo arasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu akava mu bukode ari kwirukanwamo na nyirayo kubera kutagira aho akura ubushobozi.

Uwo mubyeyi avuga ko abana n’umugabo ufite ubumuga bw’ijisho bagorwa no kubona imibereho hajyaho n’ubukode basabwa buri kwezi bikababera imbogamizi n’ingorane kuri bo agaheraho asaba ko yafashwa.

Yagize ati: “Inzu yacu yari mu Mudugudu wa Bwishyura, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi yubakishije ibiti, ubwo rero ibiza bije mu 2023 muri Werurwe, birayisenya yose, ibyo mu nzu byose biheramo tujya ku gasozi.”

Yakomeje agira ati: “Abayobozi bahise badufasha badushyira mu nsengero zari hafi aho aba ariho badufashiriza, nyuma baduha ubufasha bw’ubukode bw’amezi 3, kuva muri Nyakanga ntangira kwishakaho ubukode none bumaze kunanira pe!”

Ahamya ko kubona amafaranga y’ubukode n’ayo kwifashisha mu buzima busanzwe bikomeje kumubera imbogamizi.

Ati: “Ikingora cyane muri ubu buzima mbayemo ni ubukode kandi mfite n’utwana tujya ku ishuri, umugabo wanjye nawe ijisho bararibaze riramurya ntakora, no kubona ikiraka bikaba imbogamizi zinkomereye ariko mbonye aho kuba nibura batansohora nakomeza gukora amafaranga y’ubukode akaba yakora n’ibindi.”

Uwitonze ngo ku kwezi ntabwo ashobora kurenza ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000Frw) byavuye mu nshuro aca, akabona ari make yo gutunga umuryango akishyura n’ubukode bityo ngo nk’umuntu utishoboye wahuye n’ibiza yifuza gufashwa na Leta.

Ati: “Leta yadutabara ikadukura muri ubu bukode kuko ubuyobozi burabizi ko mbayeho gutya.”

Umuturanyi we witwa Uwihaye Jeannette yagize ati: “Uyu mubyeyi abayeho nabi, aca inshuro kuko rimwe na rimwe iyo atabonye aho akora araburara, twaba twabonye natwe tukamufasha ariko birakomeye kuri we. Inzu ye yasenywe n’ibiza, ntabwo yigeze yubakirwa. Akunda kujya mu nama akabivuga ariko ntafashwe namwe mumukorere ubuvugizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyurwa, Gashanana Saiba yabwiye Imvaho Nshya ko hari abari kubakirwa bahuye n’ibiza mu 2023, ndetse n’abafite ibibanza bakaba bari gutegurirwa Umudugudu bazashyirwamo na cyane ko na Uwitonze Emmanuellie yahuye n’ibiza agashyirwa ku rutonde ariko akaba ari nta kibanza afite.

Yagize ati: “Uyu muturage ntabwo narimuzi ariko niba avuga ko ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa akaba ari nta kibanza afite, buriya ari hamwe n’abandi badafite ibibanza tugiye gushyira mu Mudugudu ugiye kubakwa kandi bose bazashyirwamo.”

Akomeza avuga ko muri uyu Murenge wa Bwishyura harimo abandi bahuye n’ibiza ariko bakabura ibibanza bagiye kubakirwa Umudugudu bazatuzwamo.

Ati: “Abahuye n’ibiza hano ni benshi bageze muri 300 ariko bari kubakirwa kuko abamaze gutuzwa ni 81, hari abandi 22 zigiye kuzura, hari abandi 168 badafite ibibanza ariko ubu twamaze kurambagiza Site mu Kagari ka Kayenzi, aho bose bagiye gutuzwa”.

Iyi nzu akodesha, biramugoye kuyishyura, akaba asaba kubakirwa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA