Karongi: Uworojwe inkoko ahamya ko kwikura mu bukene bidasaba byinshi
Amakuru

Karongi: Uworojwe inkoko ahamya ko kwikura mu bukene bidasaba byinshi

NYIRANEZA JUDITH

February 4, 2026

Umwe mu borojwe amatungo magufi, by’umwihariko inkoko avuga ko kuba umuntu yakwikura mu bukene bidasaba byinshi, ahubwo bisaba guhindura imyumvire, akamenya uruhare rwe by’umwihariko ubumenyi akabwongeraho ubushake.

Murekatete Odette wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Mutuntu, mu Karere ka Karongi ufite imyaka 55, avuga ko kuba yarahawe inkoko 10 n’umushinga PRISM wa MINAGRI, byamufunguye amaso asobanukirwa ko umuntu ahereye kuri bike ashobora kwiteza imbere.

Yavuze ko mbere yari abayeho mu bukene, abona kwihangira imirimo bisa nkaho bitashoboka, ariko ahawe inkoko 10 agasobanurirwa uburyo bwo kuzorora nokwizigama biciye mu matsinda, avuga ko ubuzima bwahindutse.

Yagize ati: “Mbere ya PRISM, nari umukene ukabije utari kubona n’amafaranga y’u Rwanda 20 000, bantoranya mu bo koroza inkoko batishoboye. Babanje ku mpugura ku bworozi bw’inkoko no kwihangira imirimo n’ukuntu umuntu yakwiteza imbere, numva ndabikunze.

Ayo mahugurwa yatumye za nkoko 10 nzikurikirana kuko numvaga zigomba kunteza imbere byanze bikunze, amezi ataragera kuri 4, nahise mvuga nti ubworozi bw’inkoko ni bwiza bigeze no ku baturanyi byaba ari byiza.”

Yasobanuye uko ahereye ku nkoko 10, yakomeje kuzamura umubare w’izo yorora.

Ati: “Nahawe inkoko 10 n’umushinga PRISM, nditura hanyuma naje kuzigurisha nkuramo 120 000Frw mpita mfata izindi 10 z’udushwi nzishyira mu kiraro, 100 000Frw mpita ntumizamo imishwi 100, ibyo kurya amafaranga yabyo nayakuye mu itsinda kuko n’ubundi badushishikarije kujya mu matsinda, ubwo bampa 80 000 Frw,mpita nkomeza Korora, nzigurishije nzikuramo 250 000 Frw, ntumiza inkoko 200, ndazorora  mpita nanone mfata inkoko 8 ndazisigarana ubwo ziba zibaye  18 nkuru ariko na ya mishwi nkiri kuyikukurikirana.”

Yongeyeho ati: “…. nasigaranye inkoko 18 nkuru ariko na ya mishwi nkiri kiyikurikirana, izo 200 ndagurisha nkuramo 500 000 Frw. Nkomeza ntumiza izindi zirenzeho, ntumiza inkoko 300. [….] napfushijemo 100, ariko sinacika intege nahise mvuga nti ngomba gukomeza ngakora, kuko intumbero numvaga amahugurwa bampaye atagomba kuba imfabusa.”

 Murekatete yavuze ko afite gahunda yo gukora cyane kugira ngo n’ibyo atakoze akiri muto, ubu akore ku buryo abigeraho.

Ati: “Ibyo ntakoze nkiri muto ngiye kujya mbikora ku buryo nzagera aho ngeze nkarenza naho nari kugera iyo mba narabonye amahugurwa nkiri muto. Ubu ndakora ubu mu kiraro mfite inkoko 18 nkuru n’imishwi 160.”

Yavuze ko ubworozi bw’inkoko bugenda bumugirira akamaro kuko bumufasha kwatisha imirima, ariko ko azakomeza kuzongera kugeza nubwo azigurira umurima.

Ati: “Gahunda mfite y’ejo hazaza ndateganya yuko mu minsi itaha nzaba ngeze ku mishwi 1 000, no kwatisha nzaba nabisezeyeho niguriye umurima wanjye bwite.

Ibindi akesha ubworozi bw’inkoko ni uko yaguzemo ihene kandi n’umusaruro wiyongereye.

Yagize ati: “Mu kwatisha ndahinga nkeza nkabasha kweza ibilo 150 by’ibishyimbo, mu gihe mbere ntashoboraga no kweza ibilo 10, kuko ifumbire y’inkoko itanga umusaruro.”

Afite gahunda yo koroza bagenzi be.

Avuga ko ubworozi bwamufashije kunoza imirire, no kwikura mu bukene, ku buryo ubu atakenera amafaranga ngo ayabure

Imbogamizi yagaragaje ni ibiryo by’amatungo bihenze aho bigura amafaranga y’u Rwanda 810 cyangwa 800 Frw bivuye kuri 750 Frw ku kilo, kandi aba agomba kubitegera kuko bituruka kure i Rubengera.

Murekatete ahamya ko umuntu ufite ubushake, akabona n’abafatanyabikorwa bamuha ubumenyi bifasha mu rugendo rw’iterambere.

Inkoko 10 yatangiriyeho yazihawe n’umushinga PRISM PRISM wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Murekatete Odette watangiriye ku nkoko 10 ageze ku zisaga 300, afite icyerekezo cyo kugera ku 1000 mu mezi nka 6

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA