Umusore witwa Mutsindashyaka Kijanja wo mu Mudugudu wa Kinama, Akagari ka Munanira,Umurenge wa Gitesi,mu Karere ka Karongi arekakwaho kwiba ihene y’umukecuru witwa Mukaremera Jeannette w’imyaka 75 agahita ayica, aho yafashwe arimo gukaraba amaraso yayo yari yamugiye mu ntoki.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Kinama yabwiye Imvaho Nshya ko bamenye ko Mutsindashyaka yasanze iyi hene mu rugo badahari, arayizitura arayitwara, ayigejeje mu gihuru kiri hafi aho arayica ayihishamo.
Yakomeje avuga ko ngo kuko ayica amaraso yayo yari yamutarukiye mu ntoki, yagiye kuyakaraba ku kagezi gahari kitwa Mukorogero, ari naho yafatiwe.
Ati: “Umukecuru yayibuze aratabaza. Abaturage n’inzego z’ibanze baraza barayishakisha. Bari kuyishakisha basanze uyu Mutsindashyaka ari kuri kariya kagezi ka Mukorogero akaraba amaraso mu ntoki, baramufata avuga ko yibye ihene, ari kuyica amaraso amujya mu ntoki akaba yari arimo ayakaraba.”
Avuga ko bahise bamujyana ku biro by’Umurenge aho yakuwe ashyikirizwa ubugenzacyaha.
Uyu mukecuru Mukaremera Jeannette yabwiye Imvaho Nshya ko atari ubwa mbere bashaka kumutwara iyi hene kuko hari hashize ibyumweru 2 n’ubundi baje kuyitwara nijoro arabumva arabyuka bamwumvise bariruka.
Ati: “Sinzi niba uriya musore bayifatanye ari we wari waje kuyiba ubushize ariko hari abo n’ubundi mperutse kuyitesha nijoro baje kuyiba hashize ibyumweru 2. Ndasaba gushumbushwa cyangwa uriya musore akandiha agahene kanjye kuko ni ko nacungiragaho agafumbire, nzanakagurisha mu minsi iri imbere nkikenura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne yavuze ko iyi ngeso y’ubujura igaragara muri aka karere muri iyi minsi yahagurukiwe.
Ati” Twarayihagurukiye. Turi kongera amarondo n’umutekano ngo abantu barindirwe ibyabo. Uru rubyiruko rubura gukura amaboko mu mifuka ngo rukore, rugashaka kwiba iby’ababiruhiye ntibizaruhira. Turarugira inama yo gukora ibiruteza imbere rutibye iby’abandi”
Yavuze ko aka Karere karimo amahirwe menshi y’iterambere kandi urubyiruko ruhuzwa n’amahirwe ahari, uretse ko n’ubundi urumenyereye kwiba hari igihe ruhabwa akazi ukabona rudashaka kugakora,rwanakora ntirutange umusaruro ufatika kubera iyo ngeso mbi iba yararwokamye.
Ati” Nk’abo iyo tubafashe tubajyana mu bigo bibagorora,bakigishwa imyuga, tukabaha ibikoresho by’intangiriro, abumvise neza ibyo bigishijwe bakareka ubwo bujura bakagana inzira y’iterambere.”
Yavuze ko ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwifuriza abaturage kuzarya neza,mu mutuzo iminsi mikuru isoza umwaka, ari yo mpamvu bwiyemeje guhangana n’abo bajura, abanyarugomo, abasinzi,ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abandi bashaka kuvutsa abaturage uwo mudendezo.
Asaba abaturage uruhare mu gutanga amakuru kare y’aba bagizi ba nabi kugira ngo iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yegereje izagende neza.