Ntakirutimana Samuel w’imyaka 28, utuye mu Mudugudu wa Ryaruhanga, Akagali ka Ryaruhanga,Umurenge wa Mubuga,mu Karere ka Karongi, ubwo yavaga kuri moto afite televiziyo, yafashwe n’abaturage basanzwe bamukekaho ubujura, bamubaza aho ayikuye, abatera amahane, bajya kumusaka bamusangana izindi ebyiri bikekwako zose yazibye.
Uwari uhari afatwa wahise ahamagara Imvaho Nshya, yavuze ko uyu musore asanzwe akekwaho ubujura,abaturage bari baranabibwiye ubuyobozi n’inzego z’umutekano mu nteko z’abaturage.
Ati’’ Abaturage bakimara kugaragaza umutekano muke abatera abacukurira inzu akabiba ibirimo za televiziyo bakayoberwa aho azijyana kuzigurisha, bamwe bakeka ko azambukana muri RDC akazigurishayo, yatangiye kugenzurwa bucece.’’
Arakomeza ati: “Ubanza ari umunsi we wa 40 wari ugeze kumwe Abanyarwanda babivuga, kuko twagiye kubona atugezeho aho twari duhagaze, ari kuri moto afite televiziyo mu ntoki. Ayivuyeho twamubajije aho ayikuye n’aho ayijyanye ashaka gutera amahane. Duhamagaye inzego z’umutekano ziraza ziramufata.’’
Akomeza avuga ko zimufashe zamukurikiranye zikamusangana izindi televiziyo ebyiri.
Ati’’ Yasanganywe izindi televiziyo 2 yibye mbere azibitsa mu Mudugudu wa Rwagisasa, Akagali ka Musasa,Umurenge wa Gishyita, nk’uko abyiyemerera akavuga ko yazibye umugore witwa Mukarutabana Clémentine utuye mu Mudugudu wa Nyarurermbo, Akagari ka Kiniha,Umurenge wa Bwishyura.’’
Umwe mu bamufashe yabwiye Imvaho Nshya ko agifatwa yashyikirijwe RIB,sitasiyo ya Gishyita.
Ati’’ Yari ameze nk’ucungishijwe ijisho kuva aho abaturage bakomeje kugenda bagaragaza ko bibwa mu nzu,bakamukeka ariko nta bimenyetso biragaragara,kugeza ubwo afashwe akanerekana izindi televiziyo 2 yibye. Yafashwe ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Gishyita n’ibyo yafatanywe. Uwibwe izo 2 yatumweho ngo azajye gutanga ikirego kuri RIB anazihabwe. N’iyi yindi aravuga aho yayibye ishyikirizwe nyirayo.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutahura aba bajura,avuga ko bahagurukiwe, ntawe uzashaka kuvutsa abaturage umudendezo wabo abiba ibyo baruhiye ngo yihanganirwe.
Ati’’ Mu bihe nk’ibi byegereza iminsi mikuru isoza umwaka, usanga abajura,abasinzi n’abanywa ibiyobyabwenge bateza urugomo biyongereye. Twarabahagurukiye.
Turasaba cyane cyane urubyiruko n’abandi bafite imbaraga kuzikoresha biteza imbere,batagize uwo babangamira. Na ho abiriza amaboko mu mifuka bagategereza gukizwa n’ibyo bataruhiye,bashatse basubiza amerwe mu ishaho kuko ingamba zabafatiwe zihari, batazaducika nk’uko babyibeshya.’’
Yanasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo kuko hari abana usanga muri izi ngeso bafite ababyeyi,basa n’abirera kandi ababyeyi bahari. Igihe umubyeyi abona umwana ashaka kumunanira ngo ajye mu ngeso mbi nk’izi, yabibwira ubuyobozi bukamufasha kugarura umwana mu nzira aho guterera iyo ngo umwana azafatwe ahanwa kandi aba yaragorowe kare bigakunda.
