Imodoka yari itwaye abantu batatu n’ihene 200 yakoreye impanuka kuri ‘Dawe Uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene zigera kuri 30 muri izo zari zijyanywe mu Isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Iyo modoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka ivuye mu Karere ka Karongi, ikaba yari igeze mu Mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi.
Uwahise ashiramo umwuka yitwa Dusengumukiza Alexandre w’imyaka 30 ufite indangamuntu yatangiwe Kabare mu Karere ka Kayonza, Uzabakiriho Alpha wari uyitwaye n’umugore wari uyirimo witwa Nyirahabumugisha Asinathe bakomereka byoroheje bitabwaho n’ibitaro bya Mugonero barataha.
Umwe mu bari ahabereye iyi mpanuka wavuganye n’Imvaho Nshya, yavuze ko yabonye umushoferi ashobora kuba yagize ikibazo cya feri.
Yagize ati: “Yagiye gukata ikorosi ryo kuri ‘Dawe Uri Mu Ijuru’ kurikata biranga mbona ari nko kubura feri, agonga ibyuma byo ku muhanda, imodoka igusha urubavu.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita Nsengiyumva Rwandekwe Songa, yavuze ko impanuka ikiba abaturage batanze amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakihutira gutabara.
Ati: “Umwe yahise apfa, abari bakomeretse duhamagara Ibitaro bya Mugonero byohereza abaza kubaha ubutabazi bw’ibanze bakiri aho impanuka yabereye, nyuma bajyanana n’umurambo wa Nyakwigendera. Abakomeretse batashye kuko byari byoroheje, umurambo uracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mugonero.”
Yavuze ko bagishakisha umuryango wa nyakwigendera kuko bakurikije indangamuntu basanze yaratangiwe i Kabare mu Karere ka Kayonza, bakaba bahamagaye abo muri ako Karere ngo babafashe gukurikirana.
Yaboneyeho gushimira abaturage batabaye uko babyitwayemo, abasaba gukomeza uwo muco mwiza wo gutabara abari mu kaga no gutangira amakuru ku gihe.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi.
Ati: “Yageze hariya kuri Dawe Uri Mu Ijuru gukata ikorosi ryaho biramunanira agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga imodoka igusha urubavu. Muri iyi mpanuka uwitwa Dusengumukiza Alexandre yahise yitaba Imana, hakomereka byoroheje abantu 2 harimon’umushoferi, hapfa n’ihene 30.”
Yakomeje yihanangiriza abayobozi b’ibinyabiziga kudatwara imodoka bananiwe cyangwa bari ku muvuduko wo hejuru.
Ati: “Biragaragara ko impanuka ziri kuba bitewe no kunanirwa kw’abatwaye ibyabiziga ari yo mpamvu tubibutsa kuruhuka, bagatwara bameze neza kugira ngo bagere aho bajya amahoro.”