Karongi: Yinjiza 1 500 000 Frw akomora kuri Girinka                                                                        
Ubukungu

Karongi: Yinjiza 1 500 000 Frw akomora kuri Girinka                                                                        

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 26, 2025

Nyirakaje Joselyne wo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, avuga ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda mu 2015 yamukuye mu buzima bubi, aho yaburaga n’ikiraka cyo guhingira abandi akagorwa no gutunga umuryango we ariko ubu akaba yinjiza agera ku 1 500 000 Frw mu gihe cy’amezi atandatu avuye mu buhinzi akora bwatejwe imbere na Girinka Munyarwanda.

Nyirakaje avuga ko mbere atabashaga gutunga umuryango we uko bikwiye kuko batabonaga ubwishingizi mu kwivuza, kurihira abana ishuri ndetse n’ibindi nkenerwa, akagaragaza ko rimwe na rimwe basasaga bakaryama batariye kubera ko akazi kabuze.

Yagize ati: “Nari mbayeho nabi, nsha inshuro, rimwe na rimwe ntiboneke, nari mbayeho nabi njye n’abana banjye, mu buzima budashimishije aho batabashaga kubona imyambaro, ubwishingizi ntabwo twagiraga, n’umurima nari mfite wavagamo ibitoki nibura kimwe cyaguraga amafaranga y’u Rwanda 200 kubera ko ubutaka bwari bwaranze kwera na byo bikaba ku mubare.”

Yakomeje agaragaza ko ubwo buzima yari abayeho bwanatumye bamwe mu bana be batiga, ahitamo gutangira gushaka uko yacuruza ibyo bitoki n’ubwo ngo nta mafaranga yavagamo, kubera ko umurima we warimo insina zitamuhaga umusaruro kandi akaba ari nta gishoro gihagije yagiraga.

Ati: “Abana banjye babiri muri 7 mfite ntabwo babashije kwiga kubera ubushobozi buke nari mfite, nyuma y’aho naje gutangira kujya ndangurisha utwo dutoki tuvuyemo, njya mu itsinda banguriza 10 000 Frw ndongeranya, utuvuye mu kwanjye duto nka 3 nkarangura n’ibindi bike, nkabasha kubona inyungu y’ibihumbi 8 Frw ku Kwezi.”

Yakomeje asobanura ko mu 2015 ari bwo bamuhisemo bamuha inka, itangira kumuha ifumbire atunganya umurima we neza utangira kwera igitoki yagurishaga amafaranga y’u Rwanda agera  ku 1 000, atangira no guhinga ibishyimbo mu ruterane akajya asarura amabakure agera ku 100 mu gihembwe.

Ati: “Nkimara guhabwa Girinka muri 2015, hashize nk’umwaka ntangira kujya ndasarura ibishyimbo by’uruterane amabakure 100 ku gihembwe byeze neza , mu gitoki naho biriyongera kuko ahavaga igitoki cya 200 RWF hatangiye kujya havamo ikigura 1,000 ku isoko , ubundi nkajya ndisanga nasaruye nka 1,500,000 RWF mu mezi atandatu”.

Yakomeje agira ati: “Byaramfashije cyane abana banjye batangira kujya kwiga, ubu simbura ubwishingizi mu kwivuza, sinkiburara kandi mfite gahunda y’uko iyi nka yanjye niyongera kubyara nzavugurura iyi nzu ndimo, nyuma y’aho nkareba uko nagura undi murima wunganira uwo mfite nkazanoroza abana na bo bakabona ku byiza Leta yacu yangejejeho kuko nzi aho yankuye.”

Umwe mu baturanyi ba Nyirakaje yabwiye Imvaho Nshya ko ubuzima abayeho butandukanye n’ubwa mbere kubera inka yahawe.

Yagize ati: “Uyu mubyeyi yahawe inka ariho nabi, abana batiga ndetse adafite aho akura umusaruro, ariko ubu turafatanya tugahinga, akazana ifumbire twasarura tukagabana. None ubu abana be bariga n’umurima we uvamo igitoki cyiza. Girinka yaramufashije kandi natwe ntabwo dukena amata iyo ayafite”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerard yavuze ko bibashimisha iyo bumvise ubuhamya bwiza nk’ubwo butangwa n’abafashe neza Girinka  Munyarwanda kuko baba baramaze gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta n’impamvu baba barazihawe.

Yagize ati: “Hari abaturage batari bamenya ibyiza bya gahunda ya Girinka, ariko iyo tubonye ubuhamya bwiza nk’ubwongubwo aba ari byiza kuko binafasha n’abandi baturage kumenya ibyiza bya Girinka Munyarwanda n’ubundi yaziye gufasha abaturage kwivana mu bukene”.

Yakomeje avuga ko bigisha abaturage gufata neza inka bahabwa kuko Leta izitanga ishaka kubateza imbere n’imiryango yabo.

Arashimira Leta yamuhaye inka yamufashije kwiteza imbere
Ahavaga igitoki cyaguraga amafaranga y’u Rwanda 200 ubu hava ikigura 1 000 Frw

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA