Mu Karere ka Karongi aharimo gusizwa ikibanza cy’inzu yagenewe abagenerwabikorwa ba Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Wabonetse mu Mudugudu wa Nyabikenke, Akagari ka Burunga,Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi.
Ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi bw’iyo nzu, Engineer Niyomukiza Innocent yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mubiri wabonywe n’abakozi bari barimo gusiza ikibanza.
Ati: “Ubwo barimo basiza bawubonye bahita bampamagara barabimbwira, mpita ntanga n’amakuru ku Kagali, na bo bayatanga ku Murenge no mu nzego z’umutekano n’iza Ibuka, baraza bakoze icukumbura basanga ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Bahise bawujyana.”
Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ntukanyagwe Jean Laurent, yemereye Imvaho Nshya ko uwo muribi ari uw’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ko hariya wabonywe, muri icyo gihe hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi.
Ati: “Imibiri imwe yarabonetse irashyingurwa, hari iyari itaraboneka irimo n’uriya.”
Uwo muyobozi yavuze ko wajyanywe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro gutunganywa ukazashyingurwa mu cyubahiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ntukanyagwe yakomeje avuga ko bibabaje cyane kubona n’ubu imibiri y’abazize Jenoside, ikiboneka ari uko hakorwa ibikorwa remezo, itembanywe n’imivu y’amazi cyangwa ikaboneka bahinga, kubera ko hari abacyinangiye, bafite amakuru y’aho iyo mibiri iri ariko badashaka kuyatanga.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane tugifite aha muri Karongi. Turakomeza gusaba abafite ayo makuru kuyaduha, imibiri itaraboneka ikaboneka aho bishoboka na yo igashyingurwa mu cyubahiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yasabye abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuyatanga.
Ati: “Kuyatanga byatanga imbaraga mu gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ari yo ntego twihaye. Kubyumva kimwe twese byafasha cyane, tukumva ko gutanga amakuru ntawe ubizira, icyaha ari ukutayatanga ubizi.”
Yakomeje ati: “Niba hakorwa igikorwa nk’icyo ikaboneka, icyo abaturage basabwa ni uguhuza amakuru ahakekwa imibiri hose ikagaragazwa, igashyingurwa mu cyubahiro.”
Kugeza ubu umwirondo w’uyu mubiri wabonetse nturamenyekana.