Musabyimana Jacqueline w’imyaka 38 utuye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza aho akorera umwuga wo kubaga inka agacuruza inyama mu ibagiro rya Nyankora, yavuze ko amahirwe igihugu giha abari n’abategarugori yatinyutse nk’umugore akayabyaza umusaruro ku buryo bimaze kumuteza imbere.
Yasobanuye ko mbere yuko ajya muri uyu mwuga mu 2010 yari asanzwe ari umuhinzi akabikora bitamuha inyungu ariko ngo kubera guturana n’ibagiro ribaga byatumye abikunda ashaka igishoro cy’ibihumbi 300,000 by’amafaranga y’u Rwanda akajya agura inka mu mafamu, atangira kunguka ku buryo ageze ku gishoro cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati: “Ntangira nafashijwe n’umuntu wari usanzwe abikora anyereka uko bagura nanjye mpita mbifata. Nshuruza nunguka amafaranga akiyongera ku buryo uyu munsi wa none nkoresha igishoro cya miliyoni.”
Musabyimana yavuze ko kubera inyungu iri hagati y’amafaranga ibihumbi mirongo 40 na 60 by’amafaranga y’u Rwanda ku nka imwe byatumye umugabo we nawe aza barafatanya ku buryo buri wese akoresha igishoro cye.
Musabyimana yavuze ko kandi afatanya n’umugabo kwiteza imbere no gukora ibikorwa biteza imbere umuryango birimo; kwishyurira umwana ishuri ibihumbi ijana (100,000) by’amafaranga y’ishuri ku gihembwe, baguze ikibanza gifite agaciro ka miliyoni enye, bubakana inzu ifite agaciro ka miliyoni cumi n’ebyiri no gukemura ibindi bibazo hamwe.
Musabyimana Jacqueline yavuze ko abagore bagitinya gukora imirimo yahoze ifatwa nk’iy’abagabo ari ukutareba kure kuko igihugu giha amahirwe angana buri wese bityo ko bakwiye gutinyuka bagakora bakiteza imbere.
Yagize ati: “Ubushake ni bwo bukora kuko intambwe ya mbere ni ukwiyemeza, ugatangira kandi abagore bakumva ko dushoboye kandi ntacyatunanira. Umugore afite ubwenge n’imbaraga, iyo uteye iyo ntambwe uyizamukiraho ugakora kandi ugatera imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco ashishikariza n’abandi bari n’abategarugori gutinyuka bagakora kuko amahirwe angana ku bantu bose.
Ati: “Ni urugero rwiza rw’ibishoboka abantu bakwiye kureberaho, dushimira abagore nkawe bakora bakiteza imbere ariko tugashishikariza n’abandi bakibona hasi ko bakwiye gukora bakazamuka bakiteza imbere kuko umurimo ni ugufitiye umumaro n’umuryango.”
Kimwe n’abandi bagore bagera kuri 8 bakorera mu ibagiro rya Nyankora babaga inka ndetse bagacuruza inyama babinyujije muri Koperative Twubake Ubuzima ifite abanyamuryango 43 barimo 28 bahoze ari abahigi bashimuta inyamaswa muri Pariki y’Akagera bakaza kubireka.