Kayonza: Abagore b’i Rukara bahinduriwe ubuzima no guhinga ikawa
Ubukungu

Kayonza: Abagore b’i Rukara bahinduriwe ubuzima no guhinga ikawa

HITIMANA SERVAND

February 11, 2026

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza bahamya ko kwiyegurira ubuhinzi bw’ikawa byabahinduriye ubuzima biteza imbere.

Abo bagore bavuga ko bafashe umwanzuro wo guhinga ikawa ubusanzwe yafatwaga nk’ubuhinzi bw’abagabo. Batangiye bakorera ku buso buto ariko bagenda bagura ibikorwa aho kuri ubu bari mu bahinzi b’ikawa banini banageza ku isoko ikawa ibinjiriza amafaranga menshi.

Niyonsaba Patricie agira ati: “Ubu turi abahinzi b’ikawa babigize umwuga. Twatangiye tutazi ko tuzagera ku rwego turiho. Uyu munsi umugore uri mu buhinzi bw’ikawa muri koperative yacu, yafashije umuryango we kugira imibereho myiza. Twishyurira abana bacu amashuri tugura amatungo twishyurira umuryango iby’ibanze bakenera mu buzima birimo ubwisungane mu kwivuza na ejo heza.”

Abo bagore bahinga ikawa kuri hegitari 10 aho ku isizeni babona umusaruro wa toni 27 bageza ku isoko.

Amafaranga binjiza atuma barushaho kunoza ibyo bakora ndetse bakavuga ko ubu buhinzi ari inkingi ya mwamba mu mibereho myiza.

Batamuriza Madeleine ati: “Ubu buhinzi bwagize impinduka zikomeye mu mibereho yacu. Umugore uhinga ikawa aguwe neza cyane. Ni ubuhinzi butwinjiriza amafaranga aho usanga turi abagore bifashije. Ikawa yacu iza mu ikawa ziryoshye aho yahawe ibihembo bitandukanye. Turishimira aho tugeze, turi kwagura ibikorwa hongerwa ubutaka, hatunganywa ikawa kugira ngo abakeneye kuyinywa  tunayibahe itunganyije.”

Aba bagore bavuga ko mu bindi bungukiye muri ubu buhinzi birimo kuba baritinyutse aho ubu bazi kwikorera igenamigambi n’ibindi.

Batamuiza ati: “Kujya muri ubu buhinzi byatumye nunguka byinshi, nzi gukora igenamigambi nkamenya uko nkora ibikorwa by’iterambere yaba ibyo, uyu munsi ni byo mu gihe kizaza. Ubu turi abagore batanga ibitekerezo by’inyamibwa mu kugena icyerekezo cy’ingo zacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bushima umuhate w’abo abagore mu kwiteza imbere.

Hategekimana Fred agira ati: “Abo bagore ni icyitegererezo cy’uko umugore ashoboye. Ubusanzwe umuturage ni umufatanyabikorwa wacu w’ingenzi aho uruhare rukenewe mu kugera ku iterambere n’imibereho myiza. Iriya koperative rero turayishimira uko igaragaza imikorere ifite icyerekezo tukanasaba n’abandi kubafatiraho urugero. Ni urugero rwiza rw’uko umugore ashoboye.”

Abo bagore bibumbiye muri koperative ya Twongere umusaruro wa Kawa (TUK) ikorera mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara ikaba igizwe n’abanyamuryango 193.

Abahinzi bishimira ubuhinzi bw’ikawa
Abagore 193 barakataje mu guhinga ikawa
Niyonsaba Patricie umwe mu bagore bafashijwe no guhinga kawa bigatuma amenya kwikorera imishinga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA