Kayonza: Abantu batandatu bishwe n’imvura
Amakuru

Kayonza: Abantu batandatu bishwe n’imvura

ZIGAMA THEONESTE

October 17, 2025

Abantu batandatu bapfuye undi umwe arakomereka kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ukomeye yaguye mu Murenge wa Murama, mu Karere ka Kayonza, ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yatangaje ko imvura yatangiye ahagana saa mbiri n’igice z’amanywa, ivanze n’umuyaga mwinshi n’imyuzure byasenye inzu ndetse byangiza n’imirima.

Yagize ati: “Imvura yari nyinshi cyane, iza ifite umuyaga mwinshi n’imyuzure byahitanye abantu, bikomeretsa abandi, kandi yangiza byinshi.”

Yakomeje avuga ko inzu umunani zasenyutse, naho ihene esheshatu, ingurube eshatu n’inkoko nyinshi birapfa. Imirima ifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 20 irimo imirima y’urutoki na yo yangiritse.

Yongeyeho ati: “Imiryango yahungabanye iri gufashwa n’inzego z’ibanze. Turakorana na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kugira ngo tubafashe ndetse dukomeze no kongera ubumenyi ku bijyanye no kwirinda ibiza, harimo gutunganya imiyoboro y’amazi no kuzirika ibisenge by’inzu.”

Nyemazi yabwiye The New Times ko imyiteguro yo gushyingura abahitanywe n’ibiza ikomeje, mu gihe uwakomeretse ari kuvurirwa mu bitaro.

Mbere y’ibi, mu ntangiriro z’uku kwezi, Akarere ka Kayonza kari kahuye n’ikindi kiza giturutse ku mvura ubwo abantu umunani bakomeretse bakubiswe n’inkuba tariki 1 Ukwakira 2025.

Ni ibyago byabaye ubwo abo bantu barebaga umukino wa CAF Champions League wahuje APR FC n’ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, mu kabari kari mu Murenge wa Kabarondo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA