Kayonza: Abasangiraga amazi n’inyamaswa zo muri Pariki begerejwe amazi meza
Imibereho

Kayonza: Abasangiraga amazi n’inyamaswa zo muri Pariki begerejwe amazi meza

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 10, 2026

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge yegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, barishimira ko begerejwe amazi meza nyuma y’igihe kinini bavoma amazi mabi mu bizenga no mu kiyaga cya Ihema bagasangira n’inyamaswa zirimo imvubu, ingona n’imbogo.

Aba baturage bavuga ko kubura amazi meza byabatezaga ibibazo bikomeye birimo indwara ziterwa n’amazi mabi ndetse n’impanuka zaterwaga no guhura n’inyamaswa zo muri pariki bajyaga gushakayo amazi.

Nyirahabimana Jeanne, umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ndego, avuga ko ubuzima bwabo bwari bugoye cyane mbere yo kwegerezwa amazi meza kuko bavomaga amazi ku kiyaga cya Ihema ndetse no mu bizenga by’amazi byo hafi ya Pariki.

Yagize ati: “Twajyaga kuvoma amazi ku kiyaga tukahasanga inyamaswa zirimo imvubu n’ingona. Hari n’igihe byabaga bibi kuko bamwe mu baturage bagiye bakomeretswa n’imbogo cyangwa bakirukankanwa n’imvubu. Twahoranaga ubwoba bwinshi kuko twasangiraga amazi n’inyamaswa.”

Akomeza avuga ko ayo mazi banywaga yabateraga indwara nyinshi zirimo impiswi, tifoyide n’inzoka zo mu nda, cyane cyane ku bana. Yagize ati: “Abana bararwaraga cyane kubera ayo mazi mabi. Hari n’igihe twabaga dutinya kujya kuvoma kubera inyamaswa, twahitagamo kunywa amazi yanduye aho gushyira ubuzima bwacu mu kaga.”

Ndayisaba Jean Pierre utuye mu Murenge wa Murama, avuga ko kujya kuvoma byasabaga kwitonda cyane kuko kenshi bahuraga n’inyamaswa. Yagize ati: “Twageragezaga kujya kuvoma kare cyane mu gitondo cyangwa nimugoroba. Ariko hari igihe wageraga ku mazi ugasanga ingona cyangwa imvubu ziri ku nkombe. Abagore n’abana bamara amasaha menshi bajya kuvoma kure, rimwe na rimwe bagataha bananiwe cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Fred Hategekimana, na we yishimiye ko abaturage begerejwe amazi meza, avuga ko ari imwe mu ngamba zigamije kuzamura imibereho myiza yabo no kubarinda indwara ziterwa n’amazi mabi.

Yagize ati: “Imibereho myiza  y’umuturage ni gahunda ya Leta y’u Rwanda. Turishimira ko abaturage bacu begerejwe amazi meza kuko bizabafasha kwirinda indwara ziterwa n’amazi mabi no kunoza isuku. Turabasaba gufata neza amavomo n’ibikorwa remezo bahawe kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro.”

Yakomeje ashimangira ko imishinga yo kugeza amazi meza ku baturage igikomeje, agaragaza ko n’ahataragera amazi mu Karere ka Kayonza na ho azahagera mu gihe cya vuba. Yagize ati: “Dukomeje gushyira imbaraga mu mishinga y’amazi kugira ngo abaturage bose babashe kubona amazi meza hafi yabo.”

Abaturage bavuga ko kubona amazi meza hafi yabo bizabafasha kunoza ubuzima bwabo bwa buri munsi, kwirinda indwara no kubona umwanya uhagije wo gukora ibikorwa by’iterambere aho kumara amasaha menshi bajya kuvoma kure. Mu Karere ka  Kayonza, mu mwaka wa 2025, amazi yari amaze kugera ku baturage ku kigero cya 84.4%.

Kayonza abaturage ntibakirwanira amazi n’inyamaswa
Ibigega by’amazi muri Kayonza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA