Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Kayonza barishimira ko bagiye gusoza uyu mwaka babyaza umusaruro bimwe mu bikorwa remezo bagejejweho.
Abo baturage bavuga ko uko ibihe bishira ibice bitandukanye bya Kayonza bagenda begerezwa ibikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi.
By’umwihariko abaganiriye n’Imvaho Nshya bibanda cyane ku kuba baragejejweho ibyo bikorwa byabafashije guhindura ubuzina n’imibereho.
Nshizirungu Olivier utuye mu Murenge wa Buhabwa ahitwa i Gakoma avuga ko aha hantu ubusanzwe bita ku ishyamba hari igihe bagorwaga no kugera ku muhanda Munini wa Kaburimbo kubera kutagerwaho n’ibinyabiziga, ubu ngo iki kibazo kikaba cyarakemutse.
Ati: “Aha dutuye dufashwa cyane n’uyu muhanda wakozwe ukomeza ujya no muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Hari igihe nta modoka zitwara abagenzi zahabaga, bityo ushaka kugera ku muhanda agatega moto ya 3 500Frw, ubwo bikaba birindwi kugenda no kugaruka. Ubu aha twitaga mu ishyamba harara kwasiteri 3 ebyiri zijya i Kigali n’indi ijya i Nyagatare. Aho twagenderaga 7000 frw ubu twishyura inoti ya 2000frw”
Mukabunani utuye mu Murenge wa Rukara umwe mu baturage bagejejweho amashanyarazi mu minsi ya vuba, avuga ko yamufashije guhindura ubuzima.
Ati: “Kubona amashanyarazi byahinduye byinshi mu mibereho yanjye kuko nari narize gutunganya imisatsi nafashe inzu yanjye yari ku muhanda nshyiramo salon, ubu nkoreramo ndetse nahaye akazi n’abandi bamfasha. Mbona amafaranga, nkaba nishimira iterambere ngezeho. Ikindi ntasiga ni uko abana babona uko basubira mu masomo yabo kuko bafite urumuri mu rugo. Muri rusange navuga ko uyu mwaka ngiye kuwusoza hari impinduka nziza nagezeho.”
Ibi ni nako byumvikana mu mashimwe y’abavoma amazi meza bo mu Murenge wa Gahini bavuga ko ubusanzwe bakoreshaga amazi avuye ku Kiyaga cya Muhazi nayo bakayabona abahenze ku badafite amagare yo kujya kuyakurayo.
Karasira Emmanuel ati: “Ijerekani y’amazi atari na meza twayaguraga amafaranga 200 na 300 mu gihe cy’izuba. Ubu aho twaboneye amazi ijerekani tuyishyura amafarangay’u Rwanda 20 yaba menshi ni 25. Urumva ko hari kuzigama amafaranga atari make.”
Umuyobozi w’Akarere Ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko ibikorwa remezo ari kimwe mu byo Leta yitaho bifasha abaturage kwihuta mu iterambere. Gahunda yo gukomeza kubyongera nayo ikomeje.
Ati: “Ibi bikorwa bizamura igipimo cy’ubukungu ku baturage bifasha kwiteza imbere, guhanga imirimo no kunoza imibereho yabo. Ibi kandi bituma n’iterambere ry’Akarere muri rusange rizamuka. Ni ibikorwa byitabwaho ndetse bigatwara ingengo y’imari nini buri mwaka. Ni urugendo rugikomeje aho hari imishinga migari n’ubundi duteganya gukora mu minsi iri imbere nayo yitezweho kugira impinduka nziza ku baturage.”
Mu isuzuma riheruka gukorwa harebwa Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba duhageze mu kuzamuka mu bukungu, Akarere Ka Kayonza kaza mu ba mbere ku gipino cya 75% mu kuzamuka k’ubukungu.