Kayonza: Abaturiye ishyamba bahawe amashanyarazi biruhutsa inyamaswa zabateraga
Imibereho

Kayonza: Abaturiye ishyamba bahawe amashanyarazi biruhutsa inyamaswa zabateraga

NGABOYABAHIZI PROTAIS

February 28, 2026

Abaturage bo mu Murenge wa Ndego n’indi iwukikije mu Karere ka Kayonza bavuga ko bageze ku iterambere batakeka kubera ko babonye amashanyarazi bakaba barakize ikizima cyahoraga mu ishyamba rya Pariki y’Igihugu y’Akagera baturiye, aho inyamaswa zibatera mu ngo. 

Iki gice cyegeranye na Pariki y’Akagera  cyahoze ari igice cya Pariki y’igihugu mbere yo gutuzwamo abaturage mu rwego rwo kubafasha kubona ubutaka n’imibereho myiza, cyari kizwiho kuba kure y’ibikorwaremezo.Kuri ubu ariko, umuriro w’amashanyarazi warahageze, uhindura ubuzima mu buryo bufatika.

Mukagasana Christine, utuye mu Murenge wa Ndego, avuga ko batari biteze ko amashanyarazi azabageraho. 

Yagize ati: “Twebwe twumvaga duturiye ishyamba rya pariki, twibwira ko tutazagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi. Twari twarumvise ko hari aho ugera n’aho utagera, tukumva iwacu ari mu hadashoboka. Ubuyobozi bwiza bwaratwibutse, budutekerezaho, natwe turawubona.”

Ndahimana Vincent wo mu Kagari ka Nyamugari na we ashimangira ko impinduka zabaye ari nyinshi. Avuga ko mbere ya byose, serivisi zisaba ko hakoreshwa umuriro w’amashanyarazi byari inzozi.

Yagize ati: “Kongera umuririmo muri telefone byari ikibazo. Twagiraga umunsi wo gukusanya telefone zashizemo umuriro, tukaziha umuntu umwe akazijyana kuzishyirishamo umuriro kure. Kwiyogoshesha byo kugeza mu 2022 twakoreshaga inzembe. Byari ubuzima bugoye.”

Akomeza agaruka ku mutekano wabo ati: “Uretse izo ngendo zavunaga, twari dufite ikibazo cy’umutekano muke kubera gutura hafi y’ishyamba rya Pariki y’igihugu y’Akagera. Iyo bwabaga bwije twaryamaga tudatuje.

Imbwa zo mu ishyamba n’impyisi zajyaga zidutera mu ngo,. Inzoka na zo zajyaga zijya mu bisenge by’inzu. Ariko kuva aho amashanyarazi ahagereye, amatara yo hanze no mu nzu atuma izo nyamaswa zitinya kutwegera. Ubu turaryama tugasinzira.”

Ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, Ndahimana avuga ko hari byinshi byahindutse, akurikije uko muri kari gace kabo hari hameze harangwa amashyamba menshi ndetse n’umwijima waharangwaga nijoro.

Yagize ati: “Mbere gusudira urugi cyangwa idirishya byadusabaga kujya i Kabarondo cyangwa mu Mujyi wa Kayonza. Byari urugendo rurerure kandi ruhenze. Ubu hano iwacu hari abasudira n’abandi bakora imirimo isaba amashanyarazi. Ntitukijya kure byose bikorerwa hano iwacu, n’amafaranga akaguma hano iwacu.”

Mukagasana we ngo yishimira ko kuri ubu amashanyarazi yatumye abana babo biga neza kuko kubera urumuri babasha gusubira mu masomo yabo ikindi ngo ntibakijya kuvumba televiziyo

Yagize aati: “Abana bacu biga nijoro badahenzwe n’amatara ya peteroli. Ubu bafite urumuri ruhagije, kandi batsinda neza. No ku tugari hari mudasobwa zikoresha amashanyarazi, bigatuma serivisi zihabwa abaturage zitangwa vuba kandi neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Fred Hategekimana, yagaragaje ko kugeza amashanyarazi muri aka gace kari kegereye Pariki y’Akagera byari bikwiye, kuko ari abaturage bakwiye serivisi nk’iz’abandi Banyarwanda. Yishimiye ko iki gikorwa cyagezweho, asaba abaturage kuyabyaza umusaruro, bakayakoresha mu guteza imbere imishinga ibyara inyungu no kwihangira imirimo, aho kuyifata nk’umurimbo gusa.

Abaturage bemeza ko aho higeze kuba ishyamba kandi hafatwa nk’ahatazagerwaho n’iterambere, ubu hamaze kumurikwa n’amatara agaragaza icyerekezo gishya. Kuri bo, umuriro w’amashanyarazi si urumuri rusanzwe, ahubwo ni ikimenyetso cy’icyizere n’ahazaza heza.

Muri Ndego ntibiyumvishaga ko bagezwaho umuriro w’amashanyarazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA