Kayonza: Amahugurwa y’ubuhinzi yaherewe muri Koreya yatumye akuba umusaruro inshuro enye
Ubukungu

Kayonza: Amahugurwa y’ubuhinzi yaherewe muri Koreya yatumye akuba umusaruro inshuro enye

HITIMANA SERVAND

August 10, 2024

Mukakamari Marie Therese umuhinzi akaba n’umuturage w’Akarere ka Kayonza avuga ko yishimira intambwe amaze gutera mu kunoza ubuhinzi bwe, aho abikesha amasomo y’ubuhinzi yoherejwemo kwiga muri Koreya ubu bikaba byaratumye umusaruro yabonaga awukuba kane.

Uyu muhinzi wabigize umwuga akorera ubuhinzi bwe mu cyanya gihingwamo umuceri mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, avuga ko yari asanzwe ari umuhinzi usanzwe ariko akaza kugirirwa icyizere na Leta y’u Rwanda akoherezwa kwiga uko bita ku gihingwa cy’umuceri mu gihugu cya Koreya y’Epfo aho yakuye impamba yamufashije kuvugurura ubuhinzi bwe.

Mu buhamya bwe ngo bagitangira guhinga muri icyo gishanga cya Rwinkavu nta bumenyi buhagije bari bafite kuri gihingwa cy’umuceri aho basaruraga toni imwe n’igice kuri hegitari.

Avuga ko nyuma yo kuva gukurikirana amasomo ye yaje agamije gushyira mu ngiro ibyo yize, akora ubuhinzi bugezweho kandi bufite icyerekezo aho byatumye ava kuri ya toni imwe n’igice ubu akaba asarura toni esheshatu kuri hegitari.

Agira ati: “Tugitangira gukorera muri iki gishanga twabonaga umusaruro muke, toni 1.5 kuri hegitari, mu gihe kandi nayo twayibonaga twavunitse cyane ndetse tukanacika intege tubona ko nta kintu twazageraho cyane ko amafaranga twinjizaga iyo twakuragamo ibyo twashoye wasangaga turi mu bihombo.”

Yongeyeho ati: “Gusa uyu munsi ndashima ko nyuma yo guhabwa amasomo ku buhinzi bw’umuceri, nashyize mu bikorwa ibyo nize ndetse bituma wa musaruro wikuba kane aho kuri ubu neza toni 6 kuri hrgitari.”

Mukakamari akomeza avuga ko umusaruro abona awugeza ku isoko akabona amafaranga atuma yikenura ndetse akazigamira kuzakora n’indi mishinga yamuteza imbere.

Ikindi ni uko ngo kuba yari asanzwe ari umupfakazi, ibi byatumye umuryango we uri mu miryango ibayeho neza aho atuye, yaba mu kubona amafunguro ndetse n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko ubuyobozi bushima umuhate abaturage bagira mu bikorwa bibateza imbere cyane ko iterambere ry’umuturage ari iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange.

Ati: “Ibikorwa nk’ibi by’abagaragaza ubudashyikirwa mu kwitangira umurimo bikwiye kudutera umwete wo kugira ishyaka kugira ngo dukomeze guteza imbere Akarere kacu. Ubuhinzi ni imwe mu nkingi ikomeye mu iterambere ry’ubukungu bwacu bityo tubonye benshi bitangira uyu murimo bakawukora mu buryo bugezweho byadufashiriza abaturage kugira intambwe batera ari nako n’Akarere gatera imbere.”

Uyu muhinzi witangiye kubikora abikunze, avuga ko ubumenyi yahawe atabwihereranye kuko kugeza ubu ngo amaze kwigisha no guhugura abahinzi bagera ku bihumbi bine nabo bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kunoza ubuhinzi bw’umuceri.

Mukakamari umuhinzi wahawe amahirwe yo kwihugura ku buhinzi muri Koreya ahamya ko ubuhinzi bukozwe neza bwakiza ubukora
Mu gihe cy’isarura akanyamuneza aba ari kose ku mbuga z’abahinzi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA