Kayonza: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Ndego bahangayikishijwe n’ibura ry’abaganga

Kayonza: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Ndego bahangayikishijwe n’ibura ry’abaganga

HITIMANA SERVAND

March 9, 2026

Abatuye mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, bagana Ikigo Nderabuzima cya Ndego, bahangayikishijwe n’uko gifite abaganga bake cyane, bikaba bituma abarwayi benshi badahabwa serivisi uko bikwiye. Bamwe batinda kuzihabwa kandi barembye, abandi bagataha batavuwe.

Abagana iri vuriro bijujutira ko hari abakozi bake bigatuma batakirwa uko bikwiye kandi ku gihe, rimwe na rimwe hakaba n’abataha batavuwe.

Rukema Anaclet, utuye mu Kagari ka Kiyovu, yagize ati: “Turasaba ubuyobozi gukemura ibibazo byo kudahabwa serivisi ziba zikenewe n’abagana ivuriro. Rwose twarabimenyereye, ntabwo hano waza kwivuza mu gitondo ngo uvuge ko saa sita byibura uza kuba watashye. Hari n’igihe uharembera indwara ikagukomerera kuruta uko waje umeze kubera gutegereza igihe kirekire ngo uhabwe serivisi, ubone imiti utahe unaruhuke.”

Yavuze ko ibi bituma bamwe bahitamo kwivura mu buryo butemewe, abandi bagataha barembye batanavuwe, bikaba byashyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga. Yakomeje asaba ko kuri iri vuriro bakongerwa abaganga, kugira ngo hagabanywe ingaruka zo kutabona serivisi ku gihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangarije Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi kandi kibahangayikishije, kikaba kirimo gushakirwa umuti urambye.

Hategekimana Fred, Umuyobozi w’Akarere, yagize ati: “Iki kibazo cya Ndego ubuyobozi turakizi, nta nubwo twacyirengagije. Twagize ikibazo cyo kubura abaganga, ariko turi gukorana na Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego kugira ngo baboneke. Uko bahangayitse ni ko natwe icyo kibazo kiduhangayikishije kandi turi gukora ibishoboka ngo gikemuke.”

Yasabye abaganga bakorera muri iri vuriro gukora ibishoboka byose bakavurira abaturage ku gihe mu gihe harimo gushakwa igisubizo kirambye.

Ati: “Turabizi ko harimo imvune, ariko n’ubwitange bujyemo kugira ngo umuturage afashwe. Turizera ko mu gihe cya vuba hazaboneka igisubizo kirambye.”

Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Kayonza buhamya ko Ikigo Nderabuzima cya Ndego kiganwa n’abagera ku 27,301. Kikaba kibura abaganga benshi kugira ngo bunganire bake bahari bityo hatangwe serivisi mu buryo buboneye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA