Abahinzi bibumbiye muri koperative KOPUAIM yo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza bahinga ibijumba bavuga ko ubuhinzi bwa gakondo bw’ki gihingwa babuhinduyemo ubuhinzi bugamije ubucuruzi aho buri kubinjiriza amafaranga.
Abo bahinzi bavuga ko ubusanzwe ubuhinzi bw’ibijumba bakoresha hafi na buri muturage, aho byari ibihingwa ngandurarugo bakabihingira guteka gusa.
Kuri ubu ariko ngo ibintu byarahindutse aho bigishijwe guhinga ibijumba bigezweho kandi bifite intungamubiri binakenerwa ku isoko. Ibi ngo byatumye iki gihingwa kitakiri ngandurarugo ahubwo cyababereye ingengabukungu.
Umuhire verena agira ati: “Kera ibijumba byari ibyo guteka ukagabura ukumva ko atari ibihingwa wageza ku isoko. Wasangaga buri muturage abihinga uko ashobojwe rimwe na rimwe byaba byinshi tukabitaba cyangwa tukabigaburira amatungo. Uyu munsi byarahindutse kuko ubu duhinga ibijumba bikenewe ku isoko ibi bigatuma n’ubundi tubona ibyo kurya ariko tukanabona amafaranga.”
Rutagarama Anicet yagize ati: “Ubu dukorera muri koperative aho twiyemeje guhinga ibijumba ku bwinshi. Ni imbuto yatubuwe duhabwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi aho tugurisha imbuto y’imigozi ndetse tukanagurishai ijumba. Ni ukuvuga ko twungukira habiri.
Dore ubu mu kanya tumaze gupakiza imigozi imodoka aho Dina yuzuye baduha ibihumbi 300. Ni ubuhinzi buri kuduhindurira ubuzima aho umuntu abasha kugira uburyo bwo kwikenura, kugura itungo cyangwa kuvugurura inzu zacu.”
Abo bahinzi bavuga ko bigishijwe n’umushinga KIIWP uburyo bwo gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi ari nayo nzira barimo.
Rudacogora Jean de Dieu ushinzwe imari muri uyu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabwiye Imvaho Nshya ko ibikorwa byo gufasha abaturage kumenya gukora ubuhinzi buhura n’ibikenewe ku isoko bugamije kubazamurira iterambere bahereye ku byo bakora.
Ati: “Ni Ibikorwa turi gukorera mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Kayonza hagamijwe kurwanya inzara no guhangana n’ikibazo cy’izuba gikunze kuhagaragara, ariko kandi abaturage bakungukira mu gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi n’ishoramari (business,). Ibi bizatuma abaturage bava kuguhingira kurya ahubwo bakore ubuhinzi bubateza imbere mu buryo bw’ubukungu.”
Ntagasanze Sylvestre, umuyobozi wa koperative KOPUAIM avuga ko ari abanyamuryango 273 bakorera ibikorwa by’ubuhinzi butandukanye kuri hegitari 17. Ikilo kimwe cy’ibijumba kigurishwa amafaranga 300 mu gihe umutwaro w’imigozi bawugurisha 1 500.


