Kayonza: Bongeye kwiruhutsa bamaze kubakirwa ruhurura ya metero 950

Kayonza: Bongeye kwiruhutsa bamaze kubakirwa ruhurura ya metero 950

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

June 25, 2024

Bamwe mu baturage batuye i Gahushyi mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, barishimira ko bubakiwe ruhurura ireshya na metero 950 iva i Gahushyi ijya mu gishanga cya Ntaruka.

Abo baturage babwiye ImvahoNshya ko hari hashize igihe kinini basaba ubuyobozi kububakira ruhurura ariko kuri ubu imirimo yo kuyubaka yamaze kurangira ku buryo nta kibazo ikibateye.

Abaturage bavuze ko bishimiye ko yubatswe mu buryo bukumira isuri ndetse ikaba yarashyizweho n’inzira abanyamaguru bambukiraho ku buryo itazongera guteza ibibazo ku buzima bwabo.

Mukandengo Bernadeth, ati: “Nakuze mbona umukoki hano uyubora amazi avuye mu Mujyi wa Kayonza akaza akadusenyera, ariko kuba hubatswe ruhurura biranejeje cyane. Abanyeshuri ubu barabona aho bambukira bajya ku ishuri kandi hafi kuko hari inzira z’abanyamaguru zihambuka.”

Kwubwimana Aime na we yagize ati: “Bashyizeho aho abanyamaguru bambukira bituma duhinira hafi kuko itarubakwa twaburaga uko dusimbuka kubera ubugari bw’umukoki wari uhari. Ubu sinkikererwa kugera mu kazi.”

Muhawenimana Emmanuel yagize ati: “Uburyo bakoze ruhurura ni byiza kuko ntizongera kuntwarira ubutaka, turishimye kuko twagize ikibazo cy’umukoki munini waruri hano imvura yagwa ugasanga ubutaka bwagiye ariko batwubakiye ruhurura ndende ku buryo amazi atazuzura ngo adutwarire ubutaka nkuko byahoze.”

Abaturage bavuze ko mbere y’uko ruhurura yubakwa hari imikoki, imvura yagwa igatwara ubutaka bwabo, abana bato bakagwamo ndetse ko hari n’indiri y’imibu itera malariya kubera amazi yabaga yararetsemo.

Mukandengo Bernadette atuye mu Mudugudu w’Amizero mu Kagari ka Kayonza, yavuze ko mu mwaka wa 2019 hakiri umukoki hari umwana muto watwawe n’amazi ariko akamutabara kugera aho imvura yose yamunyagiye ikamuhitiraho bitewe no kubura uko ava mu mukoki wari uhari.

Yavuze ko yakuriye muri Kayonza ndetse arahashaka ariko atigeze atekana ndetse ngo ahweme kwereka ubuyobozi ko hakenewe ruhurura bitewe n’uko yamutwariraga ubutaka kimwe n’abagenzi be, kubasenyera no kubateza ibibazo by’ubuzima kubera amazi mabi yagumaga mu binogo akororokeramo imibu.

Yagize ati: “Abana bato bavaga gushaka inkwi bakabura aho bambukira bakishora mu mukoki wari uhari kugera nubwo hari umwana muto wahezemo atwarwa n’amazi ariko ndatabara kuko ntuye hafi.

Imibu itera malariya yororokeraga mu bizima byagumaga mu mikoki yaratuzengereje ku buryo no ku manywa yagurukaga tuyireba ahantu hose. Ubutaka bwo bwaragiye kuko hari umukoki muto ariko uburyo habaye hagari byerekana ko ubutaka bwacu bwahashiriye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yavuze ko kubaka ruhurura byakozwe hagamijwe kuyobora amazi ahabugenewe no gukuraho imbogamizi abaturage bahuraga na zo.

Yagize ati: “Byari mu muhigo w’Akarere ariko bigendanye n’iterambere ry’akarere ni ukuvuga ngo amazi ava mu bice by’Umujyi abone uko afatwa  ndetse ahabwe icyerekezo kuko imvura yaragwaga igateza isuri, ikaba yanabasenyera. Icyari kigamijwe ni ukugira ngo turinde imvura ishobora kugwa ari nyinshi ikangiza ibikorwa by’abaturage ariko no kujyana n’iterambere ry’icyerekezo cy’umujyi kandi ayoborwe mu gishanga.”

Ruhurura yubatswe ifite uburebure bwa metero 950, ikaba yaratangiye kubakwa kuva mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gicurasi 2024.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA