Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bavuga ko ibibazo by’izuba ry’igihe kirekire bagize byahungabanyije imibereho myiza yabo biri mu byatumye bitabira kuboneza urubyaro ku kigero cyo hejuru.
Aba bagore bavuga ko kwitabira kuboneza urubyaro biri mu byatumye babasha guhangana n’ibibazo by’ubukene buturuka ku zuba ryinshi ryavuye muri iki gice bigatuma nta musaruro babona.
Uwamariya Claudine ati: “Akenshi iyo umugore atwite agira imbaraga nke. Twitabiriye kuboneza urubyaro aho byatumye tubona uko tujya gukorera amafaranga mu mishinga itandukanye iri inaha. Niba mfite abana batatu kandi biga, kubabonera amafunguro n’uburyo bwo kwiga muri ibi bihe bitoroshye twanyuzemo byasabaga ko nzinduka njya gushaka akazi n’umugabo akagenda bityo yacyura 2 500 nanjye nkazana nk’ayo tugahahira umuryango tukabaho.”
Akomeza agira ati: “Byari kugorana cyane iyo mba ntwite bigasaba ko tubaho tubikesha umugabo gusa. Ikindi ni uko kubera kwanga kuguma mu rugo umuntu yashoboraga gukuramo ubumuga. Nka njye umwana mperuka kubyara ndabyibuka ko nikoreye inkwi maze icyumweru mbyaye nkajya kuzigurisha i Kibungo. Urumva iyo mvune? Nahise mfata umwanzuro ko mba mpagaritse kubyara cyane ko ubushobozi bwari buke.”
Mukarutabana Donata yagize ati: “Uretse no kuvuga ko umuntu ubyara kenshi atabona umwanya wo gukora, harimo ko no gutwita mu bihe bibi, utari bubone amafunguro ahagije, bigira ingaruka ku mubyeyi no ku wo atwite. Twafashe imyanzuro rero ku buryo gahunda yo kuboneza urubyaro inaha tutayigishwa ahubwo turibwiriza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Fred Hategekimana ashimira abaturage bumva impamvu yo kubyara abo bashoboye kurera kuko bifasha mu kugira umuryango ufite icyerekezo.
Ati: “Kuboneza urubyaro ni imwe muri gahunda za Leta aho abaturage bigishwa impamvu zo kubyara hagendewe ku bushobozi n’igenamigambi. Hashyirwaho n’uburyo bufasha abaturage kubona izi serivisi mu mavuriro ya Leta, aho dushima ababyumva kuko bitaga igisubizo ku kugira imiryango yigeza ku byo ikeneye.”
Akomeza agira ati: “Nkuko navuze ko ari inyigisho tugeza ku baturage n’ubu dusaba abatarumva ko kubyara bikwiye kujyana n’ubushobozi, kubyumva banarebera ku bateye iyo ntambwe. Iyo ugize abana utabonera ibyo bakeneye bakura nabi, bikagira ingaruka ku miryango ndetse no ku gihugu muri rusange.”
