Kayonza: Ibijumba byahinzwe kuri hegitari 558 byahinduye imibereho
Imibereho

Kayonza: Ibijumba byahinzwe kuri hegitari 558 byahinduye imibereho

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 30, 2026

Mu mwaka wa 2025, mu Karere ka Kayonza hahinzwe ingeri z’ibijumba zisaga miliyoni 24,6 ku buso busaga hegitari 558, abaturage bo mu Mirenge itandukanye bakaba bakomeje kugaragaza uburyo bikomeje kubahindurira ubuzima n’imibereho.

Ibi bijumba byahinzwe si bya bindi bisanzwe, ahubwo ni ibigira ibara ry’umuhondo imbere, bikungahaye kuri Vitamini A. Bivugwaho kuba bikomeje gutanga icyizere cy’inyungu z’amafaranga no kuboneza imirire mu kurwanya igwingira, impinduka zikaba zikomeje kwigaragaza mu mibereho y’abaturage.

Ababihinze bishimiye akamaro kabyo ku buzima, cyane cyane mu kurwanya imirire mibi, ariko banashimangira ko byabafashije kubona amafaranga. Theresie Kabalisa, Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Mwiri, yagize ati: “Twahingaga ibijumba bisanzwe ntitubone umusaruro uhagije, ariko ubu tugeze ku rwego rwo kubona byinshi kandi tukabigurisha. Ibi bijumba turabirya, kandi tukabona amafaranga.”

Akomeza ahamya ko guhinga ibijumba byatumye agura ingurube kuri ubu ifite ibibwana umunani, akaba yiteze kubonamo amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 400,000.

Hitimana Joel wo mu Murenge wa Rwinkwavu, na we yemeza ko ubuhinzi bw’ibijumba bugezweho bwamuhinduriye ubuzima, ati: “Ubu mbasha kugurisha umusaruro ku isoko nkabona amafaranga yo kwiteza imbere. Ibijumba byabaye igihingwa gifite umumaro munini iwacu, kuko n’imigozi ubwayo tuyikuramo amafaranga.”

Hitimana avuga ko bakiri mu buhinzi bw’imigozi ya gakondo bajyaga basarura utujumba dutoya cyane, ariko nko ku mugozi umwe ntabura gukuraho ibiro 6 by’ibijumba, bitandukanye n’uko ibyo bilo 6 yabibonaga amaze gukura ikivi kinini cyane.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Higiro Jules yavuze ko bahisemo guteza imbere ubu buhinzi bitewe n’akamaro gafitiye abaturage haba mu mirire no mu bukungu. Yagize ati: “Twatanze ingeri z’imigozi zirenga miliyoni 24 zatewe kuri hegitari 558. Ibi bijumba bifasha kunoza imirire, ariko kandi bifite isoko ryiza ku buryo abaturage bashobora kubibyaza inyungu.”

Yongeraho ko Igwingira mu bana mu Karere ka Kayonza ryagabanutse riva ku kigero cyegereye 40% mu myaka yashize, rigera hafi kuri 33% mu mibare iheruka y’Ubushakashatsi bwa Karindwi ku mibereho n’ubuzima (DHS 2024–2025). Yakomeje asaba abaturage gufata neza iyi migozi y’ibijumba, bakubahiriza amabwiriza y’ubuhinzi bugezweho, birinda gusubira ku buryo bwa gakondo budatanga umusaruro uhagije.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bushimangira ko nubwo muri aka gace hera cyane imyumbati n’insina, ari ngombwa ko abaturage barushaho gukora ubuhinzi bw’ibijumba by’imihondo, kuko bifite uruhare runini mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bwabo.

Abaturage bishimira umusaruro bakura mu buhinzi bw’ibijumba by’umuhondo
Iyi ni imwe mu migozi ivugwaho gutanga umusaruro w’ibijumba ubahaza bagasagurira n’amasoko
Abaturage bavuga ko guhinga ibijumba bikomeje kubaha umusaruro ushimishije

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA