Kayonza: Ikiyaga gihangano cy’asaga miliyari 2 Frw kizabafasha kuhira imusozi
Ubukungu

Kayonza: Ikiyaga gihangano cy’asaga miliyari 2 Frw kizabafasha kuhira imusozi

HITIMANA SERVAND

February 28, 2026

Abatuye mu Mirenge ya Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bavuga ko bafite icyizere ko ikiyaga gihangano bari kubakirwa hagamijwe kuhira kizatuma bongera umusaruro ndetse iterambere ryabo rikihuta.

Abo baturage babishingira ku bisobanuro bahawe ku mushinga wo kuhira ugiye gukorerwa mu masambu yabo ndetse n’ingendoshuri bagiye bakorera mu Turere dutandukanye.

Bashima icyo gikorwa remezo bari kubakirwa bakavuga ko biteguye kuzakibyaza umusaruro.

Alphonsine Nyirahategekimana agira ati: “Twishimiye ko Leta iri gukora ibintu twagiye twifuza byo kudufasha kuba twahinga niyo twaba tutabonye imvura. Aya mazi azadufasha kuhira  imyaka yacu cyane cyane imbuto tugiye guhinga. Ni iby’ingenzi kuba twakora ubuhinzi bwacu tudahangayikishijwe n’ibura ry’imvura. Dufite icyizere cyo kuzakora tukiteza imbere.”

Yongeraho ati: “Twabanje kutumva umumaro wo guhinga imbuto. Twibazaga tuti ese ndarimbura insina nacagaho igitoki imbuto nzazigaburira abana?

Gusa nyuma yo gusobanurirwa bakanadutwara mu ngendoshuri aho ubuhinzi bugamije ubucuruzi bukorwa, twabonye ko ari byiza cyane aho byinjiza amafaranga bityo uyafite akaba yahaha ibindi ndetse bikanamufasha kwiteza imbere.”

Niyireba Alexandre nawe agira ati: “Iki kiyaga tugitegerejeho kudufasha mu buhinzi bwacu. Ni amazi azazamurwa ajye akoreshwa imusozi ibi bikazadufasha guhinga ndetse tukabona umusaruro. Ni amahirwe akomeye duhawe inaha aho natwe twiteguye kuyabyaza umusaruro tugakura amaboko mu mifuka tugakora, tugakira. Dufite icyizere kuri uyu mushinga.”

Ubuso bunini burategurirwa kuzahingwaho imbuto.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’izuba hashyizwe imbaraga mu mishinga yo kuhira. Ibi byagarutsweho na Hategekimana Fred umuyobozi w’akarere ka Kayonza mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru.

Yagize ati: “Dufite imishinga itandukanye izadufasha guteza imbere ubuhinzi tukihaza mu biribwa tugasagurira n’amasoko. Kugira ubuhinzi twakwizera ko butazagirwaho ingaruka n’ikizere, turahyira imbaraga mu buryo bwo kuhira yaba mu bishanga ariko twatangiye no kuhira imusozi. Dusaba abaturage gukora ubuhinzi bubyara amafaranga bakiteza imbere cyane ko Leta nayo iba yakoze ibishoboka hakaboneka ibikorwa remezo bikenewe.”

Ikiyaga gihangano kizifashishwa mu kuhira imyaka kiri kubakwa n’Umushinga KIIWP II kizuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda 2 116 000 000 frw.

Ayo mazi azifashishwa mu kuhira ku buso bwa hegitari 200 mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabare.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA