Abagore bo mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza bakorera ubuhinzi mu Kagari ka Kiyovu ahitwa i Gasabo, baravuga imyato imbuto nshya y’imyumbati yera vuba bise “Nsizebashonje”, kuko ikomeje kubafasha guhangana ibihe by’amapfa byatewe n’izuba ryinshi bahuye na ryo.
Aba bagore bibumbiye muri Koperative “Tinyuka Mugore Urashoboye”, aho bakora ubuhinzi bagamije kongera ibiribwa no kwiteza imbere, bavuga ko mu gihe ubuhinzi bwabo bwagiye bukomwa mu nkokora n’izuba ryibasiye Umurenge wabo, bahisemo guhinga imbuto y’imyumbati y’indobanure yera vuba, byanatumye bayiha akazina ka “Nsizebashonje.”
Iyi myunbati ngo yababereye igisubizo kuko yera vuba ikaba bagatangira kubona iyo bafungura mu ngo zabo kandi bagasagurira n’amasoko bakabona n’amafaranga.
Mukamurenzi Marie Jeanne, umwe mu bagize iyo koperative, agira ati: “Nkuko mwagiye mubyumva inaha twahuye n’izuba ryinshi twahinga ntitweze aho byatugizeho ingaruka zirimo no kubura ibiribwa bihagije. Mu gushaka uko duhangana n’iki kibazo abagore tubana muri iyi koperative twiyemeje guhinga iyo myumbati ishobora kwihanganira kubona imvura nke kandi ikera ndetse vuba. Ikindi ni uko yera vuba bityo igatabara uwari ushonje.”
Yongeraho ati: “Iyi mbuto twayihawe n’inzego z’ubuhinzi zirimo umushinga wa KIIWP. Iyi myumbati ni ibiryo kandi ni n’amafaranga. Mu gihe twahinze myinshi ishobora kudutunga ndetse tukanayigurisha hanyuma amafaranga tubonyemo akadufasha kubona ibindi dukeneye mu miryango yacu ari na ko tuzigamira kuzakora indi mishinga iduteza imbere.”
Uretse kugurisha imyumbati iribwa, aba bagore bavuga ko banungukira mu kugurisha ibiti byayo kuko ari imbuto ku bandi bashaka guhinga. Kantengwa Julienne, yagize ati: “Iyi myumbati ni imari. Hari imyumbati nyirizina iribwa, ariko ibi biti byayo na byo biduha amafaranga. Ni imbuto tugurisha kubagiye kuyihinga.”
Bavuga ko mu gihe iyi myumbati iba itarera, iba yatangiye kubona abakiliya, kandi bishimira ko imyumbati yakomeje guhagararaaho indi myaka yari yakubiswe n’izuba ryinshi. Kantengwa yakomeje agira ati: “Ikindi twishimira ni uko hari igihe indi myaka nk’ibishyimbo usanga byarumiye ku musozi, igisigaye ari ahahinze iyi myumbati gusa. Iraturengera rero.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred, avuga ko hari gushyirwa imbaraga mu gufasha abaturage bari muri ibi bice byibasirwa n’izuba kugira ngo ubuhinzi bakora bushyigikirwe bunatange umusaruro.
Ati: “Ubu buryo bwose bugenda bushyirwaho, yaba ubwo gushaka imbuto ziberanye n’ikirere cyaho, gutegura uburyo bwo kuhira byose birakorwa mu rwego rwo kureba ko haba ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ikirere cyaho. Turashimira abaturage bakomeje umuhate wo kumva inama, cyane cyane izishingiye ku buhinzi zibafasha kugira ibyo bakora kandi bakeza.
Koperative “Tinyuka Mugore Urashoboye”, igizwe n’abanyamuryango 18 bahinga ku butaka butandukanye bitewe n’aho babubonye, ariko bakagira ubuso bungana na hegitari imwe yabo bwite ifatwa nk’akarima k’ishuri bahingaho imyumbati bakanahakurikiranira amasomo kuri ubu buhinzi.

