Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Kayonza zatangaje ko mu Murenge wa Kabare inkuba yakubise inka 10, eshanu zirapfa izindi zirakomereka.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu no ku wa Kabiri, mu mvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Kabare.
Izo nka zari zirimo kurisha mu midugudu ya Nyarusange na Kamuhabura, Akagari ka Rubimba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Djafari Bagirigomwa, yavuze ko muri iyi minsi aka gace karimo guhura n’ibiza bikomoka ku kirere biterwa n’imvura nyinshi imaze igihe igwa. Yagize ati: “Inkuba yakubise inka 10 z’abaturage babiri, eshanu zihita zipfa ako kanya.”
Yongeyeho ko bagiye guhura n’imiryango yahuye n’iki kibazo kugira ngo bayihumurize no kureba uko yafashwa. Yasabye abaturage gufata ingamba zo kwirinda kuko igihe cy’imvura gikomeje kwiyongera, agaragaza ko inkuba n’imiyaga ikomeye bishobora guteza ibyago abantu n’amatungo.
Ati: “Turahamagarira abaturage kongera ingamba zo kwirinda, nko gutunganya imiyoboro y’amazi no kuzirika ibisenge by’inzu, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imvura nyinshi n’imiyaga ikomeye.”
Djafari yanaburiye abaturage kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone zigendanwa, radiyo na televiziyo mu gihe harimo kugwa imvura ivanzemo inkuba, kuko byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.
Intara y’Iburasirazuba, cyane cyane ibice byo mu Karere ka Kayonza, imaze iminsi ihura n’imvura nyinshi, igateza impungenge z’ibiza birimo inkuba, imyuzure n’imiyaga ikomeye.
Inzego zibishinzwe zikomeje gushishikariza abaturage kuba maso no gukurikiza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibifite mu nshingano, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.