Abararwanashyaka ba PS Imberakuri bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, hagaragajwe imigabo n’imigambi, ahazitabwa ku buhinzi n’ubworozi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, abo barwanashyaka bakoraniye ku Kibuga cya Matinza, mu Murenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza.
Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yagaragaje ko yishimiye ko abaturage babashije kuza kumva imigabo n’imigambi yabo kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyifuzo abaturage n’abarwanashyaka babagejejeho kuko ari byo bakoresheje bakora manifesto yabo.
Yagize ati “Turishimye ko abaturage baje kumva imigabo n’imigambi y’Ishyaka rya PS Imberakuri, mu byo tuzakorera ubuvugizi nidutorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ni ubuhinzi n’ubworozi kuko dushyize imbere gahunda yo kuba hakuhirwa imirima kandi iyi gahunda ikagera ku bantu bose.”
Mukabunani kandi yanagarutse ku bwisungane mu kwivuza, avuga ko kwivuza byakoroha mu mavuriro atandukanye.
Ati: “Abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bakivuza ahantu hose bageze kandi hashoboka haba mu ivuriro rya Leta ndetse n’iryigenga.”
Ku gicamunsi bakomereje mu Karere ka Kirehe kugeza ku batuye aka karere imigabo n’imigambi yabo.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko ku myanya y’Abadepite 53 batorwa ku buryo butaziguye, urutonde rw’abakandida b’ishyaka PS Imberakuri ari 47 bagizwe n’abagore 19 n’abagabo 28.