Kayonza: Kwibumbira mu matsinda byakemuye amakimbirane yo mu ngo
Ubukungu

Kayonza: Kwibumbira mu matsinda byakemuye amakimbirane yo mu ngo

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 4, 2026

Mu Karere ka Kayonza, hari imiryango yahoze ibana mu makimbirane ashingiye ibura ry’akazi, abaturage bavuga ko iyo nta bushobozi buhari mu rugo, havuka kutumvikana, gushinjanya gucana inyuma, bigakurura intonganya za hato na hato.

Gusa uko imyaka yagiye ishira, kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira no kwibumbira hamwe mu makoperative byahinduye isura y’imibereho y’ingo.

Abaturage bavuga ko gukorera hamwe byatumye babona ubumenyi, bongera umusaruro ndetse babasha kwizigamira, ibintu Bizana  amahoro mu ngo zabo.

Umugabo umwe utuye mu Murenge wa Rutunga, wari usanzwe atongana n’umugore we buri gihe, yavuze ko impamvu nyamukuru y’amakimbirane yabo yari ukubura akazi no kutagira icyo yinjiza mu rugo.

Yagize ati: “Nari narabuze akazi, nta faranga ryinjiraga mu rugo. Ibyo byatumaga mporana uburakari, nkumva ntishimiye ubuzima, bikavamo gushwana n’umugore wanjye. Ariko aho twinjiriye muri koperative y’ubuhinzi tugatangira guhinga ibigori mu buryo bwa kijyambere, twabonye umusaruro utuma tubona amafaranga.”

Avuga ko ubu ashobora gutanga umusanzu we mu rugo, kugura ibikoresho by’ibanze no kwishyurira abana ishuri, bigatuma amahoro agaruka mu muryango.

Yagize ati: “Ubu twaratuje, turicara tukaganira aho gutongana. Kwibumbira hamwe byaraduhinduye, kuko twabonye ifaranga twikenuza kandi intandaro y’ibibazo ubundi aba ari ubushobozi buke mu muryango.”

Mukamana Euphrasie wo mu Murenge wa Rwinkwavu  yavuze ko mbere yahoraga ahozwa ku nkeke n’umugabo we, amubwira ko nta cyo amaze kuko nta cyo yinjizaga mu rugo. Ngo hari n’igihe batashoboraga kumara iminsi itatu mu cyumweru batarwanye.

Yagize ati: “Ninjiye mu itsinda ry’abagore bahinga imyumbati bakanayitubura. Twahawe amahugurwa ku buhinzi no kwizigamira. Ubu umusaruro warazamutse, mbona amafaranga yanjye bwite. Twavuguruye inzu, abana bariga neza kandi n’umugabo wanjye yarahindutse. Iyo mwese mufite icyo mukora, amakimbirane aragabanyuka.”

Abaturage benshi bahuriza ku kuba kwibumbira mu matsinda bibafasha gusangira ibitekerezo, kungurana inama no gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane. Bemeza ko iyo bahuriye mu matsinda, bunguka ubumenyi butuma barushaho gutekereza ku iterambere aho guhora mu makimbirane.

Rudacogora Jean de Dieu, impuguke mu by’imari n’iterambere (Access to Finance Specialist) mu mushinga wa KIIWP2, avuga ko kwibumbira mu matsinda ari inzira nziza yo gukemura ibibazo bijyanye n’ubukungu

Yagize ati: “Iyo abaturage babonye ubumenyi ku buhinzi, kwizigamira no gukorera hamwe, babasha kwikemurira ibibazo byabo. Ubukene ni imwe mu mpamvu zikomeye z’amakimbirane mu ngo, ariko iyo bwinjiye mu nzira y’iterambere, amahoro n’umutekano biriyongera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Fred Hategekimana, na we ashimangira ko kwibumbira mu matsinda ari umwanya mwiza wo gusangira ubuzima, imitekerereze n’imyumvire.

Yagize ati: “Amatsinda n’amashyirahamwe si ayo gushaka inyungu z’ubukungu gusa, ni n’ishuri ry’imibanire myiza. Iyo abantu bahuriye hamwe, bigira ku bandi, bakamenya kuganira no kumvikana. Ibyo bituma n’amakimbirane yo mu ngo agabanyuka kuko baba baramaze kumenya agaciro ko kuganira no gufashanya.”

Akomeza asaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu gukorera hamwe no kwizigamira, kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye n’amahoro asesuye mu miryango.

Muri rusange, abaturage bo mu Karere ka Kayonza bemeza ko kwibumbira mu matsinda n’amashyirahamwe no mu matsinda byabafashije kwiteza imbere, ubukene buragabanyuka, amakimbirane arashira, maze imiryango itangira kubana mu mahoro no mu bwumvikane busesuye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA