Kayonza: Miliyari 90 Frw zigiye gushorwa mu kuhira ahibasiwe n’amapfa
Imibereho

Kayonza: Miliyari 90 Frw zigiye gushorwa mu kuhira ahibasiwe n’amapfa

HITIMANA SERVAND

December 2, 2025

Mu gihe abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza basaba Leta kubatabara vuba ikabagezaho uburyo bwo kuhira muri iki gihe bibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryatwitse imyaka yabo, Leta yatangaje ko yiteguye gushora miliyari zisaga 90 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubegereza uburyo burambye bwo kuhira.

Kuhira n’ubusanzwe, ni kimwe mu bisubizo birambye u Rwanda rushyize imbere mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bityo abaturage bifuza ko Leta yashyiramo akaboko kugira ngo bakomeze guhinga batikanga izuba, cyangwa kuba basuhukira ahandi.

Biteganywa ko ibikorwa byo kuhira uyu mushinga ugiye gukorerwa mu Murenge wa Ndego uzatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 90 Frw, ukazakomereza no mu tundi duce twegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera twibasiwe n’amapfa.

Aba baturage bavuga ko bamaze hafi imyaka itatu nta mvura ihagije babona, ibyatumye nta musaruro babona ndetse bikabakururira inzara.

Mukasine Redempta agira ati: “Tumaze igihe nta mvura tubona. Turahinga imyaka ikuma, ubutaka bwabaye umwiyanike. Ubu imiryango myinshi kubona amafunguro biragoye cyane kuko ubusanzwe twahinganga tugatungwa n’ibyo twejeje.”

Bavuga ko izuba ry’iwabo ryabaye nk’icyorezo aho ngo igisubizo cyonyine ari uko bahabwa uburyo bwo kuhira buhoraho.

Hakizimana Charles agira ati: “Igisubizo cyonyine gikenewe ni uko Leta yadukorera uburyo bwo kuhira kuri ubu butaka bwacu. Duturanye n’ibiyaga bitatu byose byakwifashishwa tukuhirirwa imyaka. Ubusanzwe twe turi abakozi kandi iyo imvura ihari dufite ubutaka bwera. Dukorewe ‘irrigation’ twakora tukarwanya aya mapfa atwibasira.”

Mutungirehe Oliva, na we yagize ati: “Inaha Ndego twabonye ko gushingira ku kirere nta mahirwe tubifitemo. Tumaze guhomba kenshi aho duhinga ntidusarure no mu gipfunsi. Hatabayeho ubundi buryo bwatuma duhinga tukeza rero bamwe turaza kuhimuka kuko izuba ritumereye nabi. Nibatwuhirire nk’uko twabonye bikorwa muri Kirehe, ubundi gukora turabishoboye kandi byadufasha guhaza imiryango yacu tukaniteza imbere.”

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko gahunda yo kuhira ku butaka bugari muri uyu Murenge wa Ndego yatangiye gutunganywa, kandi izatangira vuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI Olivier Kamana, agira ati: “Ikibazo cy’izuba ryinshi muri iyi Mirenge ya Kayonza ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera kirazwi. Mu buryo burambye Leta yateguye umushinga wo kuhira by’umwihariko mu Murenge wa Ndego hakazuhirwa ku buso bungana na hegitari 2.487.

Ni umushinga mugari uzifashisha amazi y’ibiyaga nka Ihema n’ibindi bihakikije. Abaturage rero twababwira ko ibisubizo kuri iki kibazo biri bugufi aho bitarenze umwaka utaha uyu mushinga uzaba ukora.”

Kamana yongeraho ko iyi gahunda izunganirwa na gahunda ya nkunganire ku bikoresho byo kuhira ku bakorera ku buso buto bwegereye amazi.

Asaba abaturage kwegera ubuyobozi bakiyandikisha, bahabwa ibikoresho batanze 50% by’agaciro kabyo andi bakayishyurirwa na Leta.

Izuba rimaze igihe i Ndego ryahahinduye umwiyanike
Banifuza ko bahabwa gahunda zo kuhira zikabakura mu mapfa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA