Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yavuze naramuka atorewe kuba Umukuru w’Igihugu yifuza igihugu cyazashora imari mu murimo kuko ubukungu azabuzamura bishingiye ku kubara amasaha Umunyarwanda akora.
Mu kwiyamamaza kwe, Umukandida Mpayimana yibanze ku ngingo yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu aho yabwiye abaturage b’i Kayonza ko ubukungu azabuzamura bishingiye ku kubara amasaha Umunyarwanda akora.
Mpayimana Philippe yavuze gukira bituruka ku murimo bityo ko kugira ngo igihugu kigire ubukungu ari uko abaturage baba bakize biturutse ku mirimo bakora nkuko biri mu biranga intego za Repubulika y’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko abaturage ko bakwiye guharanira kugira umurimo, abawufite ndetse n’abakoresha bakawuhesha agaciro.
Mpayimana yavuze ko natorwa umurimo uzashingira kugukorera ku masaha kuko kuwubara hashingiwe ku munsi bidahagije bitewe nuko umunsi ugira amasaha 24, yavuze ko umurimo nubarwa hashingiwe ku masaha y’akazi bizatuma hazamo kubaha umurimo no kubaha umukozi.
Yagize ati: “Iyo bakubwiye ngo urahembwa ku munsi ntabwo umuturage amenya aho umunsi urangirira, ntibivuze ko umukozi agomba kugeza saa sita z’ijoro ngo ni bwo umunsi uba urangiye bityo rero gukorera ku masaha birakenewe kandi akwiye gushingirwaho niba umuntu yakoze neza.”
Mpayimana yavuze ko umurimo ari ryo shingiro ry’ubukungu bw’igihugu kandi ari cyo buri munyarwanda wese aharanira kuba afite kugira ngo agire ubukungu.
Yasabye abashaka akazi kujya bagera ahakorerwa imirimo aho gusabira akazi kuri telefoni. Yakomeje avuga ko gushaka akazi ari ukubihagurukira hagashyirwamo imbaraga kugira ngo kaboneke kuko ngo iyo kabonetse gatuma umuturage akemura ibibazo yari afite.
Ati: “Abantu bicaye mu ngo ngo bari gushaka akazi bari kubara nabi, gushaka akazi bikwiye kuba umurimo ukomeye kandi wa mbere kugira ngo atsinde ubushomeri. Umuntu uri gushaka akazi agahaguruka aba ari gushaka ubukungu kandi ashyirwa abugezeho.”
Mpayimana Philippe n’umugore we n’abamufasha mu bikorwa byo kuzenguruka Igihugu asanga Abanyarwanda aho bari, akabagezaho imigabo n’imigambi, ari nako abasaba kuzamutora mu matora ateganyijwe hagati y’itariki 14-15 Nyakanga 2024.