Kayonza – Ndego: Abahinze mu materasi bafite icyizere cyo kutazarumbya
Ubukungu

Kayonza – Ndego: Abahinze mu materasi bafite icyizere cyo kutazarumbya

HITIMANA SERVAND

March 24, 2026

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego bahinga ahakozwe amaterasi y’indinganire bavuga ko hari icyizere cyo kutongera kurumbya kuko ubu bahafite imyaka myiza. Abo baturage bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye bahura n’ikibazo cy’amapfa kugeza ubwo Leta ibagenera ibyo kurya.

Uyu munsi bashima gahunda z’ubuhinzi zikomatanyije bashyiriweho, zigamije kuzanzamura ako gace hakorwa ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Muri zo harimo ubuhinzi bwifashisha kuhira imyaka, gutunganya ubutaka bucibwaho amaterasi y’indinganire, gukoresha imbuto z’indobanure n’ibindi.

Kuri ubu abahinze ahakozwe amaterasi bavuga ko imyaka bahafite igaragaza ko amateka yo guhinga ntibeze ashobora guhinduka. Ngoga Concolde agira ati: “Uyu munsi uwahinze aha mu materasi akanyamuneza ni kose. Dufite imyaka myiza cyane. Dufite icyizere ko tuzeza kuko ubu ibishyimbo byatangiye kuzana ururabo. Ntabwo twaherukaga imyaka isa gutya mu mirima yacu. Turashimira ubuyobozi bwumvise ikibazo cya Ndego bagahaguruka bakaba bari kudufasha gushyiraho uburyo twajya duhinga tutiringiye ikirere gusa.”

Nirere Zipora na we yagize ati: “Inaha twagiye duhura n’ibibazo by’izuba, tugahinga bigashya, twasubizamo bigashya, ariko uyu munsi dufite icyizere ko tuzeza. Aya materasi yakozwe abika amazi ku buryo iyo habonetse akavura gake gatindamo imyaka ntihungabane. Ahandi hari gukoreshwa uburyo bwo kuhira nk’abahinze ibigori ku buryo impande zose muri uyu Murenge noneho dushobora kweza neza.”

Uwamariya Claudine yunzemo ati: “Ubundi Inaha turi abakozi. Iyo tubonye dufite imyaka myiza nk’iyi bidutera gukora cyane. Gusa tuzahazwa n’izuba ridukoma mu nkokora. Turebye uko ubuyobozi buri kutuzanira imishinga yita ku buhinzi bugezweho, ubuhinzi umuntu ashobora gukora yabonye Imvura cyangwa atayibonye ubu natwe twiteguye kubibyaza umusaruro tukihaza tugasagurira n’amasoko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred avuga ko kuba i Ndego imyaka isa neza ari icyizere ko hazaboneka umusaruro. Ati: “Ni byiza cyane biratanga ikizere. Kuba Ndego hari imyaka myiza nk’iyi, abaturage bakaba bafite ibyiringiro byo kweza ni igisubizo ku baturage bamaze igihe bahura n’ibibazo byo kurumbya, ariko ni igisubizo ku buyobozi bureberera abaturage .”

Yongeyeho ati: “Ubuyobozi turakomeza kureba ibishobora gukorwa byose kugira ngo muri kariya gace hakorwe ubuhinzi kandi butange umusaruro tutishingikirije gusa ku kirere. Ni muri urwo rwego hari imishinga yo kuhira iri kuhategurwa ndetse hari n’abasanzwe bakoresha ubu buryo, aho turi gushyiramo imbaraga ngo hongerwe ubuso bwuhirwa.”

Amaterasi yakozwe mu Murenge wa Ndego mu Kagari ka Kiyovu ari kuri hegitari 2,000 yakozwe ahari hasanzwe ari mu mirima y’abaturage aho bayitunganyirije ubundi bagahurizwa mu makoperative kugira ngo bakomeze guherekezwa mu kuhabyaza umusaruro bahabwa inama z’abahanga mu buhinzi.

Ndego bafite icyizere ko amaterasi agiye kubarinda kongera kurumbya
Bavuga ko baherukaga imyaka isa gutya mu myaka Ibiri ishize

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA