Kayonza: Ubucuruzi bwa lisansi mu ngo no mu maduka buteye impungenge
Amakuru

Kayonza: Ubucuruzi bwa lisansi mu ngo no mu maduka buteye impungenge

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 28, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’ubucuruzi bwa lisansi bukorerwa mu maduka no mu ngo, bavuga ko bushobora guteza inkongi y’umuriro ikangiza ubuzima n’imitungo.

Ni ikibazo kigaragara cyane mu Murenge wa Mwiri, by’umwihariko muri santere y’ubucuruzi ya Gasarabwayi, aho bamwe mu bacuruzi bafata lisansi bakayigurisha mu buryo butemewe, bayibika mu macupa cyangwa mu bidomoro biri mu maduka cyangwa mu ngo.

Abaturage bavuga ko nubwo abo bacuruzi baba bashaka inyungu, ibikorwa byabo byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Impamvu nyamukuru babishingiraho ni uko muri utwo duce haba hatari sitasiyo za lisansi zegereye abaturage, bigatuma bamwe bahitamo kuyicuruza mu buryo bworoshye kugira ngo babone abakiliya benshi, cyane cyane abamotari.

Umwe mu bamotari wahawe izina rya Saidi ukorera muri aka gace yagize ati: “Biradufasha kubona lisansi hafi, ariko nanone tukagira impungenge kuko aho bayibika si ahantu hatekanye. Haramutse habaye ikintu gito cy’umuriro, byahita bifata ubukana.”

Undi mumotari wahawe izina rya Muvandimwe na we yemeza ko nubwo biborohereza, hari impungenge zikomeye baba bafite. Ati: “Twifuza ko habaho sitasiyo zegerejwe abaturage, kuko kugura lisansi mu maduka bidutera ubwoba ko ishobora guteza inkongi.”

Abacuruzi bafite amaduka muri ako gace na bo bagaragaza impungenge z’uko bashobora kuzahura n’ibihombo bikomeye mu gihe habaye impanuka.

Umwe muri bo wahawe izina rya Murekeyisoni yagize ati: “Twahomba cyane mu gihe lisansi yafata umuriro, kuko ishobora gutwika amaduka yacu n’ibicuruzwa byacu.”

Undi mucuruzi wahawe izina rya Ndengeyingoma yongeyeho ati: “Duhora mu bwoba kuko hari n’abayibika mu buryo budakurikije amategeko. Iyo inkongi itangiye, ntiyareba uwacuruje lisansi gusa, ahubwo ifata n’abandi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza, Higiro Jules, yemera ko ikibazo cy’aho sitasiyo za lisansi zitagera hose gihari, ariko agashimangira ko bidakwiye gutuma lisansi icururizwa mu ngo cyangwa mu maduka.

Yagize ati: “Ni byo koko sitasiyo za lisansi ntizabasha kugera hose icyarimwe, ariko si byiza ko abaturage bafata lisansi bakayicuruza mu ngo. Ibyo bishobora guteza impanuka zikomeye z’inkongi y’umuriro.”

Yakomeje asaba abafite ibinyabiziga bose kujya bagurira lisansi n’andi mavuta yabyo ahabigenewe, anihanangiriza abaturage kwirinda ubucuruzi bwa lisansi butemewe.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kudakorera ubucuruzi bwa lisansi mu ngo cyangwa mu maduka, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo n’imitungo yabo mu kaga, inkongi y’umuriro ishobora kwibasira inzu n’ibicuruzwa.”

Abaturage basanga hakwiye gufatwa ingamba zirimo kongera sitasiyo zegerezwa abaturage no gukaza ubugenzuzi, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guteza ibihombo n’akaga ku baturage.

Muri santere y’ubucuruzi ya Gasarabwayi, bacururiza lisansi mu macupa bigateza impungenge ko byateza inkongi
Lisansi bayicuruza mu macupa kandi mu maduka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA