Abatuye mu Murenge wa Ndego, Akagari ka Karambi bashima Ibikorwa by’ubutubuzi bw’imbuto buhakorerwa aho byabahaye akazi kakabafasha kwikura mu bukene no gukemura ibibizo byo mu miryango yabo.
Ni ubutubuzi bukorwa na Musanganya Protais wifashisha uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba kubera ikibazo cy’izuba kigaragara muri ako gace.
Ni Ibikorwa bikorwamo n’abakozi bagera kuri 300, abahakora bavuga ko bishimira guturana n’umushoramari mu buhinzi ubaha akazi bahemberwa bakiteza imbere.
Ingabire Claudine agira ati: “Maze igihe nkora hano, ni akazi nishimira kandinze kwibasirwa n’ubukene kuko nkora ngatahana amafaranga bikamfasha guhahira umuryango wanjye. Iyo tutagira aka kazi ntitwari kubona aho twihisha amapfa yatwibasiye mu minsi ishize.”
Abakora muri ubwo butubuzi bw’imbuto abenshi ni urubyiruko, bavuga ko ako kazi gatuma biyubaka.
Rukundo yagize ati: “Aha turakora tukabona amafaranga.Tuyacunga neza aho nkanjye ubu maze kugura igare ry’ibihumbi 150. […] ubu naguze amatungo magufi nshobora kwifashisha mu gihe ibihe byaba bibaye bibi. Aha hantu haradufasha cyane ku buryo umusore n’inkumi inaha abenshi ubashaka wababariza aha mu masaha y’akazi.”
Musanganya Protais ukora ubu butubuzi bw’imbuto avuga ko uretse gutanga akazi ku baturage ibi bikorwa binafasha mu kongera umusaruro mu baturage.
Ati: “Ibi bikorwa tubifashwamo na Leta hagamijwe kwihaza mu biribwa. Dutanga imbuto mu baturage iyo bejeje cyane natwe bitugeraho kuko imbuto zacu bazitabira ku bwinshi. Ikindi ni uko twigisha abaturanyi uburyo bwo guhinga kijyambere kugira ngo twese tuzamukire hamwe.”
Umukozi mu mushinga KIIWP, ufasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi mu Karere ka Kayonza, Rudacogora Jean de Dieu avuga ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa nk’ibi bigira inyungu kuri benshi hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi.
Yagize ati: “Leta yashoye amafaranga mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi n’ishoramari kugira ngo abaturage bakore ubuhinzi bubakiza, bukabazamura mu bukungu badashingiye ku kubona ibyo kurya gusa.
Turi mu rugendo rwo kwigisha abaturage iki cyerekezo aho tubaherekeza yaba mu kubatunganyiriza ubutaka, kubagezaho imbuto n’ibindi.”
Ibi bikorwa bya Musanganya bifatwa nk’ishuri rigaragaza ko abahatuye bashobora guhinga badashingiye ku kirere gikunze kubatenguha ahubwo bakaba bakoresha uburyo bwo kuhira hifashishijwe ibiyaga bitatu bikikije aka gace kajya kibasirwa n’izuba ryinshi.
KIIWP ivuga ko mu rwego rwo kubugabunga umusaruro no kugira ngo ibiribwa biboneke umwaka wose, abahinzi bazafashwa, hakubakwa ubwanikiro n’ubuhunikiro 55, hagurwe imashini 4 zumisha imyaka (Mechanical dryers) hanubakwe inganda ziciriritse 3.
Hazubakwa kandi inzu zikonjesha (Parkhouses) zishobora kubungabunga umusaruro w’imboga n’imbuto mbere yuko ugezwa ku masoko binyuze mu guha abaturage, koperative na ba rwiyemezamirimo inkunga y’inyunganizi (Matching grants).
Icyo cyanya kiri kuri hegitari 180 gituburirwaho imbuto z’ibigori, soya, ibishyimbo imyumbati n’izindi.


