Kayonza: Ubuhinzi bw’indabo bwatanze akazi ku bakabakaba 1000
Ubukungu

Kayonza: Ubuhinzi bw’indabo bwatanze akazi ku bakabakaba 1000

HITIMANA SERVAND

February 13, 2026

Ubuhinzi bw’indabo bukorerwa mu nkengero z’ikiyaga cya Ihema mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, bwatanze akazi ku basaga 300, aho bamwe mu bahakora bavuga ko byabafashije kwikenura ndetse akazi bahafite katumye batagerwaho n’ingaruka z’amapfa yibasiye aka gace.

Ahakorerwa ubu buhinzi bakoresha abakozi benshi barimo ba nyakabyizi ndetse n’abakozi bahoraho.

Ni akazi k’ishimirwa n’abahakora aho ngo bahembwa buri cyumweru bukabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kwisanga Divin agira ati: “Aka kazi karadufashije cyane. Urumva inaha habaye igihe cy’izuba rirerire ku buryo byagize ingaruka kubahatuye, ariko abakora muri ubu buhinzi bw’indabo byatumye tutazahazwa n’amapfa. Turakora tugahembwa bityo tukabona ibyo tuba dukeneye mu miryango yacu. Navuga ko ubu buhinzi bukorerwa hano bwatumye twifasha.”

Manishimwe Fidele na we, yavuze ko ubuhinzi bw’indabo bwababereye ubwugamo bw’ibibazo byatewe n’amapfa aho batuye.

Ati: “Inaha havuye izuba ryishi ndetse ku buryo nko kuva mu Kwakira  twabonye imvura y’umunsi umwe Indi yaguye uyu munsi. Ibi rero byatumye tuteza ku buryo aka kazi navuga ko ariko kari kudufasha mu mibereho yacu ya buri munsi.”

Murekatete donata avuga ko uretse akazi kamuhemba ngo banahungukira ubumenyi kuri ubu buhinzi.

Ati: “Ubundi ntabwo twari tuzi ko indabo zihingwa zikagurishwa amafaranga menshi. Turashima Leta yazanye umushoramari uduha akazi katubeshaho ariko tukanahigira ku buryo ubu natwe twitegura kujya tuzihingira natwe tukagurisha tukabona amafaranga menshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred, yabwiye Imvaho Nshya ko hari gahunda yo gukomeza gukora ishoramari ry’ubuhinzi cyane irikoresha kuhira kuko muri kariya gace bakomeje kwizera ikirere.

Ati: “Hariya hakorerwa ubuhinzi bw’umwuga bukorwa na kompanyi ya PRODEV. Byadufashirije abaturage kubona akazi bituma babasha kwikenura ndetse bakaniteza imbere. Murabizi i Ndego hakunze kugira ikibazo cy’izuba ari yo mpamvu ubu dufite imishinga itandukanye y’ubuhinzi bukoresha kuhira kugira ngo twe kugengwa n’ikirere gusa kugira ngo tubone umusaruro. Iyi mishinga izatuma tubona umusaruro, ugere kubaturage ndetse binatume iterambere ry’abaturage muri rusange rizamuka.”

Agaruka ku buhinzi bw’indabo, Meya hategekimana yahamije ko bifuza kubwagurira aho abaturage baturiye kugira ngo burusheho guteza imbere ababukora mu buryo bw’umwuga.

Akomeza agira ati: “Turasaba abaturage rero kwishimira uko akazi kabafasha ariko bakanakopera bakahakura ubumenyi kuri ubu buhinzi nabo bakazihinga kuko uyu mushoramari yiteguye no kujya azibagurira.”

Ubu buhinzi bw’indabo buri kuri hegitari 60, uyu mushinga ukaba kuri ubu ukoresha abakozi bari hagati ya 500 na 1000.

Abaturage b’i Kayonza bavuga ko ubuhinzi bw’indabo bukomeje kubahindurira ubuzima
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred, avuga ko bagetanya gukomeza kwagura ubuhinzi bw’indabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA